Peter O’Neill wahoze ari minisitiri w’intebe w’igihugu cya Papouasie nouvelle Guinee guhera mu 2011 kugeza 2019 yatawe muri yombi kuwa Gatandatu kubera ibyaha bya ruswa no gusesagura umutungo w’igihugu yari akurikiranyweho, akaba yarabikoze ubwo yari kuri izi nshingano.
Peter O’Neill , w’imyaka 55 yatawe muri yombi na polisi y’iki gihugu afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jackson’ kiri mu murwa mukuru w’iki gihugu Port Moresby.
Igipolisi cya Papouasie Nouvele Guinee cyatangaje ko Peter O’Neill kuva yava ku mwanya wa Minisitiri w’intebe muri 2019 yahise atangira gukorwaho iperereza kuri ibi byaha ashinjwa. O’Neill akurikiranyweho kurya ruswa, gusesagura umutungo w’igihugu no gukoresha ububasha yari afite nk’umuyobozi ukomeye mu nyungu ze bwite.
Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko ubwo Peter yari kuri uyu mwanya hari imashini ebyiri zihenze cyane zitanga umuriro yatumije muri Israel nta burenganzira ahawe n’ineteko ishinga nk’uko amategeko abiteganya, zombi zikaba zaratwaye miliyoni 50 z’amakina (amafaranga skoreshwa muri iki gihugu) zihwanye na miliyoni 14 z’amadolari y’Amerika nk’uko byatangajwe na Komiseri wungirije wa polisi y’iki gihugu Hodges Ette.
Peter yakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa bitandukanye no kuba yaraguze imodoka 40 zihenze zo mu bwoko bwa Maserati mu mwaka umwe ubwo iki gihugu cyakiraga inama ikomeye y’abakuru b’ibihugu bihuza umugabane wa Asia na Pacifique, no kuba yarakoranaga na kompanyi zikomeye zicuruza gaze na peteroli zo muri Amerika n’Ubufaransa.
Ubwo yatangiraga kugira icyo abazwa kuri ibi byaha ashinjwa yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari ukumuharabika bishingiye ku mpamvu za politiki ategekwa kwegura kuri uyu mwanya mu 2019 ahita asimburwa na James Marape wari Minisitiri w’imari n’igenamigambi.



2 Responses
Peter O’Neill wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinee yatawe muri yombi
Ibi birimo politiki mbahafi yaho ikiliho yashatse gukorana cyane nu bu shinwa, kandi Australia ariyo igenzura economy yahariya nuko yumva ishyakarye rimutakarije ikizere none baramufunze gibyo iby’isi.
Peter O’Neill wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinee yatawe muri yombi
Ibi birimo politiki mbahafi yaho ikiliho yashatse gukorana cyane nu bu shinwa, kandi Australia ariyo igenzura economy yahariya nuko yumva ishyakarye rimutakarije ikizere none baramufunze gibyo iby’isi.