Peter Pham wahagarariye USA mu karere abona RDC ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye bwayo na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi Dr. John Peter Pham wahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari no muri Sahel abona Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye ishinjwa kugirana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Uyu mudipolomate yatangaga igitekerezo ku itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ingabo za RDC na FDLR bashimuse abasirikare bacyo babiri: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, ryasohotse kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022.

Iri tangazo rigira riti: “Nyuma y’ubushotoranyi bukabije bwo ku wa 23 Gicurasi 2022 bwa FARDC, aho roketi nyinshi zatewe ku butaka bw’u Rwanda, FARDC na FDLR bagabye igitero kuri RDF ku mupaka wacu, abasirikare bacu babiri bashimutwa bari ku burinzi. Twaje kumenya ko aba basirikare: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad bari mu maboko ya FDLR mu burasirazuba bwa RDC.”

Dr Pham yagize ati: “Niba abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri RDC n’abasirikare kabuhariwe, ntihavugwe ku barwanyi bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakorana na FARDC, ibi bikongeza amakimbirane mu karere.”

Ntacyo Leta ya RDC ivuga ku kirego cyo gukorana na FDLR, ariko Perezida Félix Tshisekedi mu buryo buziguye aherutse kuvuga ko adashyigikiye ubufatanye bwa bamwe mu basirikare ba FARDC n’imitwe yitwaje intwaro, kuko ngo aho gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu, bumeze nko kongera amavuta mu muriro.

Dr Pham ni umunyamuryango w’umuryango Atlantic Council wo muri USA, ushinzwe ububanyi n’amahanga. Yawinjiyemo muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje inshingano ya Ambasaderi wa USA muri utu turere tw’umugabane wa Afurika yagiyeho

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Peter Pham wahagarariye USA mu karere abona RDC ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye bwayo na FDLR
    Muzadusobanurire icyatumye kabila ahitamo gukorana na FDLR akareka RPA yamugejeje i Kin

  2. Peter Pham wahagarariye USA mu karere abona RDC ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye bwayo na FDLR
    Muzadusobanurire icyatumye kabila ahitamo gukorana na FDLR akareka RPA yamugejeje i Kin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *