Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja

Sangiza iyi nkuru

Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rusa n’urumugobotoye inkiko nka ICC zari zirekereje nyuma y’uko mu mwaka wa 2017, Leta y’u Burundi yivanye mu bihugu bigize uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha nyamara rwo rugatangaza ko ibyo ntacyo bihindura ku mwanzuro rwafashe wo gukora iperereza ry’ibyaha byakozwe icyo gihugu kikiri mu banyamuryango.

Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye amaze imyaka 15 ku ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yagiyeho mu mwaka wa 2005. Urupfu rwe rwaje rutunguranye nk’uko Guverinoma y’u Burundi yabitangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter ivuga ko yapfiriye mu bitaro by’i Karusi azize indwara y’umutima.

Yagize iti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rutunguranye rwa nyir’icyubahiro, Pierre Nkurunziza,Perezida w’u Burundi witabye Imana azize indwara y’umutima mu bitaro ‘Natwe Turashimye’ by’i Karusi.”

Perezida Nkurunziza yapfuye yari yaramaze gutangaza ko atazongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kandi ko yiteguye kuzashyigikira umuyobozi abarundi bazashyiraho nta kunanizanya. Yagize ati: “Nagira ngo menyeshe abarundi n’amahanga ko ntazongera kwiyamamaza mu matora,manda yanjye izarangira mu mwaka wa 2020.Niyemeje n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose ko nzashyigikira umukuru w’igihugu mushya tuzatora mu mwaka wa 2020.”

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari bitangiye,Perezida Nkurunziza yaherekezaga Gen Evaliste Ndayishimiye,umukandida wari watanzwe n’ishyaka rya Nkurunziza CNDD-FDD buri uko agiye kwiyamamaza. Perezida Nkurunziza yabwiye abaturage ko nka Perezida uriho ashyigikiye umukandida wa CNDD-FDD ijana ku rindi.

Urukiko rushinzwe gushyigikira Itegeko Nshinga rwemeje Gen Evaliste Ndayishimiye nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku manota 68.72% nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe na mukeba we Agathon Rwasa wo mu ishyaka CNL ritavugaga rumwe na Leta ya Nkurunziza.

Mu birori byo kwishimira intsinzi,Perezida Nkurunziza mu ijambo rye yabwiye abarundi ko bizaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu ko umwami yima uwo asimbuye akiriho.Yagize ati”Mwarabyumvise. Mu mateka y’u Burundi,nta mukuru w’igihugu cyangwa umwami yimikwaga undi akiriho.”

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwatungwaga agatoki

Kuva mu mwaka wa 2015, abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bakomeje kugaba ibitero ku Burundi ndetse Umuryango w’Abibumbye ugera n’aho ushaka kohereza ingabo muri iki gihugu zo kugarura amahoro ariko Perezida Nkurunziza ntiyabireba neza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu ku isi(HRW) ndetse n’amashyirahamwe aharanira amahoro ntibahwemye gusohora raporo zivuga ko hari abantu bahohoterwa bakanicwa bashinjwa kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi ariko Perezida Nkurunziza we akavuga ko u Burundi bwibohoye.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu(HRW) na wo muri raporo nshya ku Burundi uvuga ko ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure “bishe, bakoreye iyicarubozo, banyuruje, bakubise, bateye ubwoba bakanaburabuza abaturage, hibanzwe ku bafatwa nk’abarwanya guverinoma”

Perezida Nkurunziza apfuye yarategerejwe n’inkiko

Mu itangazo ryasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu,Lewis Mudge urikuriye muri Afurika yo hagati avuga ko mu by’uburenganzira bwa muntu “umurage wa Pierre Nkurunziza uzaba uw’ihohotera ry’ubugome”. Yagize ati: “Guverinoma ye yakandagiye itangazamakuru ryigenga n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, yanga kugira icyo ibazwa n’amahanga, ifungirana u Burundi ukwa bwonyine imbere y’isi”.

Mu iperereza ry’itsinda rya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’umuryango w’abibumbye (UN) ku Burundi ryanzuye ko “hari impamvu zifatika ko hari ibyaha byakorewe inyokomuntu kandi bikomeje gukorwa mu Burundi kuva mu kwa kane mu 2015” nyamara Leta y’u Burundi yo ibyamaganira kure ivuga ko ibyatangajwe n’iri tsinda birimo ibinyoma kandi bifite impamvu za politiki zibyihishe inyuma.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uribaza uzabazwa ubwicanyi bwabereye mu Burundi ku ngoma ya Perezida Pierre Nkurunziza,upfuye bitunguranye atagejejwe imbere y’inkiko zari zimutegereje.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja
    urupfu rutumye agenda arumwere kdi yakaryojwe ibyobyaha.

  2. Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja
    urupfu rutumye agenda arumwere kdi yakaryojwe ibyobyaha.

  3. Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja
    Imana imwakire ark izamubaze kubyabaye mumwaka wa 2015 ndabyibuka nkababara

  4. Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja
    Imana imwakire ark izamubaze kubyabaye mumwaka wa 2015 ndabyibuka nkababara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *