gwppbstxgaaycdr.jpg

PM Dr. Ngirente yakiriye abarimo Visi Perezida wa Rockefeller Foundation

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we wo muri Sierra Leone, Dr. David Moinina Sengeh, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye , kuri uyu wa Gatatu yakiriye abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku guteza imbere Urusobe rw’Ibiribwa muri Afurika ya 2024.

gwppbstxgaaycdr.jpg
gwppbxhwqaaloxs.jpg
gwppbwixiaaxnkx.jpg

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yakiriye Dr. Roy Steiner, Visi Perezida wa Rockefeller Foundation ushinzwe ibiribwa. Baganiriye kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri no gukoresha ibinyampeke byujuje intungamubiri mu mafunguro yo ku ishuri hagamijwe guha abana indyo iboneye.

gwponbnxoaaocdt.jpg
gwpondkwiaaisik.jpg
gwponfzw0aeco40.jpg

Mbere yaho, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yari yakiriye Luis Alfredo Pérez, Visi Perezida ushinzwe Afurika muri YARA International, ikigo kizobereye mu gukora, gukwirakwiza, no kugurisha ifumbire. Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura imikoreshereze y’ifumbire mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *