Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimye urwego ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bugezeho.
Ni mu gihe mu izina rya Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022 yitabiraga umunsi wahariwe kumurika ibikorwa by’u Rwanda mu imurikabikorwa riri kubera mu mujyi wa Dubai, Expo Dubai 2020.
Yashimiye Leta ya UAE yahaye ikaze ikanacumbikira abaryitabiriye baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu kuva ryatangira mu Kwakira 2021.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Ngirente yagaragaje ko ibi byakozwe kubera ubufatanye bwarwo na UAE buri ku rwego rushimishije. Ati: “Ubufatanye bwacu bukomeye bwabyaye gahunda zihuriweho ziteza imbere uburyo bwo gusaranganya ubumenyi ndetse n’ubuhahirane, byahamije ibyiza byo gukora ubucuruzi n’ishoramari mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Harimo: ibijyanye n’imyibakire, ibikoresho, ubuhinzi, ubuhinzi bw’imbuto, ubukerarugendo, amacumbi, ubwikorezi bwo mu kirere, serivisi z’ubuzima n’inganda.”
Yavuze ko Expo Dubai yahaye amahirwe adasanzwe buri gihugu kugira ngo cyerekane ubushobozi n’ubudasa byacyo, hiyongereyeho andi y’ubufatanye bufatika ku bw’inyungu rusange. Ati: “Ni n’urubuga rw’ingenzi ruhuza guverinoma n’abashoramari, bakaganira ku nzira zifatika zo gukurura ishoramari.”
Dr Ngirente yaboneyeho no gushimira abatanze ubuzima bwabo kugira ngo Abanyarwanda babeho neza, aba bakaba ari Intwari u Rwanda rwizihiza tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.





