Polisi y’igihugu (RNP) itangaza ko igiye gushyira ku murongo Umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba uyishinja kumuhohotera.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RNP ivugako ibitangazwa na Dr Kayumba byo kuba imuhohotera kandi ko imwibasira kuva mu 2012 ari ibinyoma.
Polisi ivuga ko yiteguye kumukurikirana bitewe n’icyo yise kuyiharabika.
Yagize iti”Dr Kayumba afite ingeso y’ubusinzi.Polisi igiye kureba uko yamushyira ku murongo.Nta mbabazi.Ntiyemerewe kugenda asebya polisi uko yishakiye”
Mu mpera z’icyumweru gishize Dr.Kayumba abinyujije kuri Twitter nibwo yanenze Polisi y’igihugu avuga ko ifite imiyoborere ishaje kandi ko kurinda no kurengera Abanyarwanda ari hafi ya ntako kuko ngo ibahohotera ndetse bamwe bakicwa.
Dr.Kayumba Christopher yagaragaje ko yinubiye imikorere ya polisi y’ u Rwanda ndetse anagaragaza ko akomeje kugirirwa ihohoterwa,ingingo polisi yateye utwatsi ivuga ko ishinzwe Abanyarwanda bose.
Angelique Iryamukuru/ Bwiza.com


