Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya basinye amasezerano y’ubwumvikane mu kunoza ubufatanye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Aya masezerano yasinywe kuwa Gatanu tariki 21 Kanama2015 i Navasha muri Kenya, hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, na mugenzi we wa Kenya Joseph K.Boinnet.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, gusinyana aya masezerano byari ku murongo w’ibyigiwe mu nama ya 15 y’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu bigize umuryango w’ubufatanye bwa Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko iki gikorwa cyari gihagarariwe n’Umunyamabanga wa Guverinoma ya Kenya ushinzwe iby’imbere mu gihugu n’ihuzabikorwa Joseph Ole Nkaiserry, na Amabasaderi w’u Rwanda muri Kenya James Kimonyo.

Polisi z’ibihugu byombi zemeranyije gufatanya mu igenamigambi, guhuza ibikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka nk’iterabwoba, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Hazabaho no gusangira amakuru n’ubunararibonye binyuze mu bikorwa by’ubufatanye, mu mahugurwa, ibikorwa bigamije umutekano wo mu muhanda, no kugirana gahunda z’iterambere.
Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya kandi bazafatanya kwita ku bunyamwuga, guteza imbere umwuga n’andi masomo yihariye ya Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi zombi zishimira imikoranire myiza kandi aya amsezerano azanoza ubufatanye bari basanganywe.
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya zisanzwe zikorana mu mahugurwa, guhana amakuru, gufata abanyabayaha no kugaruza ibyibwe. Ubu bufatanye burahamya ko dukomeje guharanira amahoro n’umutekano birambye mu karere.’’
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda isobanukiwe ko kuri iki gihe inzitizi zose ihura na zo zaguye imipaka, izindi zigaturuka ku ikoranabuhanga. Ubu bufatanye bukaba ari ingenzi kuko Polisi imwe itahangana na zo ngo bishoboke.
CS Twahirwa akomeza avuga ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Kenya buzabyara umusaruro ku bihugu byombi. Buzatuma nta munyabyaha wava mu gihugu kimwe ngo yihishe mu kindi cyangwa ngo yifashishe igihugu kimwe akorere ibitemewe n’amategeko mu kindi nkuko hari igihe mbere byabagaho.
Polisi ya Kenya imaze kwitabira ubugira gatatu amahugurwa y’Abapolisi bakuru abera mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze, mu gihe imodoka zigera ku 10 zibwe muri Kenya zigafatirwa mu Rwanda zigasubizwa bene zo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


