Polisi mu Ntara ya Pwani muri Tanzania yataye muri yombi umuturage witwa Shaban Athumani w’imyaka 61, utuye ahitwa Kwamakocho mu gace ka Chalinze, akekwaho gukorera imbunda mu rugo rwe. Umuyobozi wa Polisi muri Pwani, Wankyo Nyigesa, yabwiye abanyamakuru ko aya makuru bayahawe n’umuturage, nabo baragenzura bsanga Athumani afite urwo ruganda iwe mu rugo. Polisi yasanze uyu musaza afite icyuma gicurirwaho ibyuma, amavuta y’imbunda, ibiturika bikoreshwa mu birori 48 (Fireworks), ipaki imwe y’ifu ikorwamo imyambi y’ibibiriti n’amasasu 42. Uyu kandi bamusanganye ibindi bikoresho bikoreshwa mu gutobora ibiti, ibhuza ibiti n’ibyuma by’imbunda. Afande Nyigesa ati ” Ukekwa twamufashe nyuma yo kumusangana uruganda rw’imunda za gakondo iwe. Iperereza rirakomeje nyuma azagezwa mu nkiko.” Aho kandi hafashwe undi muntu utavuzwe izina na we wari utunze imbunda eshatu n’amasasu 13. Abandi bafite aho bahuriye n’iki kibazo, bazakomeza gushakishwa ngo bagezwe mu butabera.

6 Responses
Polisi ya Tanzania yasanze umuturage afite uruganda rw’imbunda iwe mu rugo
Yewe nagatangaye indi nkuru yari gukurikira ho nyuma y’uko afashwe ho gukora imbunda rwihishwa. Abazungu nk’uyu iyo bamumenye ko afite ubuhanga bwo gukora ikiintu mu gihugu inganda zitazi gukora, bo aho kumifunga bamutez’imbere agakora byinshi kandi neza bityo agatanga n’akazi. Na ho twe abahanga ba cu tubata mu munyururu bakazaborera yo.

Nukuri afurika tuzahora inyuma pe pee!! ahobatafashije umuntu wumuhanga bagiye kumufunga TANZANIYA ibuka amafaranga afurumwa urikugura imbunda

Uyu bagombye kumufasha kwagura uruganda rwe ahubwo agakora agacuruza byemewe namategeko export zikiyongera agashahirwa amasoko agatanga imisoro .Mbega afurika ahubwo barmwicira muri mabuso ubu ngo tuzatera imbera da simbibona..