Polisi y’Igihugu (RNP) yafunguriye imiryango abasore n’inkumbi bujuje ibisabwa bifuza kwinjira mu Gipolisi cy’u Rwanda ku rwego rw’abapolisi bato.
Itangazo ribagenewe ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko bazatangira kwiyandikisha kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 kugeza ku itariki 7 Ugushyingo 2025 kuva saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, mu minsi y’akazi.



