Bwiza

Polisi yafunze uwiyise umusirikare kandi atari we

utuntu-nutundi•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2026 saa 15:40
Polisi yafunze uwiyise umusirikare kandi atari we

1408811

Polisi yo muri Leta ya Bauchi muri Nigeria yataye muri yombi umugabo w’imyaka 26 ukekwaho kwiyitirira umusirikare kugira ngo yibe imodoka.

Uyu mugabo witwa John Umar, bivugwa ko yiyise umusirikare kugira ngo abone akazi ko gutwara imodoka mu ruganda rw’amazi yo kunywa.

Nyiri urwo ruganda yamuhaye gahunda yo kumubaza no kugerageza ubushobozi bwe bwo gutwara imodoka. Icyakora, ku wa 22 Ukwakira 2026, uyu mugabo yamugabyeho igitero, agirira nabi n’umuhungu w’umuturanyi we, ahita atwara imodoka y’uruganda.

Nyuma y’iperereza, Polisi yamufatiye mu Mujyi wa Jos, mu Leta ya Plateau, isanga afite n’imodoka yibwe.

Mu bindi bikoresho byafashwe harimo imyambaro ya gisirikare itandukanye, bikekwa ko yakoreshaga mu kwiyita umusirikare w’Igisirikare cya Nigeria.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo azakorerwa iperereza, nyuma agashyikirizwa urukiko.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.