cps.jpg

Polisi yahakanye yivuye inyuma guhisha camera zo ku muhanda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Komiseri w’ishami ry’umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana bahakanye bivuye inyuma gushyira imfatashusho (camera) zo ku muhanda mu bwihisho.

Babihakaniye mu kiganiro bagiriye kuri RBA kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021 nyuma y’igihe kirekire abatwara ibinyabiziga batakamba, bavuga ko izi mfatashusho zishyirwa ahantu nko mu bihuru ku buryo bigorana kumenya aho ziri, bagakeka ko icy’ingenzi uru rwego ruba rugamije ari ukubaca amafaranga.

CP Kabera abajijwe niba koko izi mfatashusho zishyirwa mu bwihisho, yasubije ati: “Ni amakabyankuru”, asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, aho gutekereza umupolisi n’imfatashusho.

ACP Mpayimana na we yagarutse kuri iki kibazo, agira ati: “Iri ni ikoranabuhanga kandi nta n’ubwo tuzihisha. Ubundi mu nkengero z’umuhanda haba indabo, uduti twatewemo tw’ubwiza, ahandi hakaba aho abanyamaguru banyura. Niba tubona imihanda yacu yubakwa y’iterambere, ngira ngo RTDA babisobanura kundusha. Aha hantu rero ntushobora gutereka camera ahandi mbona hatari ku nkengero z’umuhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru, ntabwo byashoboka aho washyira camera; ndavuga ya camera igendanwa n’abapolisi mu ntoki.”

Yakomeje ati: “Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda nibura ho hagati ya metero imwe na metero ebyiri. Iyo wigiye inyuma y’umuhanda, ugiye hagati ya metero imwe na metero ebyiri, bigaragara nk’uko uyihishe koko.”

Uyu mupolisi mu kumvikanisha impamvu imfatashusho zishyira muri iyi ntera, yavuze ko bagerageje gushyira camera mu nzira y’abanyamaguru, ku buryo itari kubabuza gutambuka, umunyamaguru yari ibangamiye arayiterura, ayishyira ku ruhande. Ikindi gihe, ngo bigeze kuyishyira hafi y’indabo zo ku muhanda, uwari utwaye igare ririho ibyuma bitambitse, arayihitana.

ACP Mpayimana yavuze ko mu gushyiraho iyi mfatashusho, harebwa ku birimo: umutekano wayo, umutekano w’abanyamaguru n’ibikorwaremezo byashyizwe ku muhanda. Ati: “Iterekwa mu mwanya yagakwiye kuba iterekwamo.”
cps.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Polisi yahakanye yivuye inyuma guhisha camera zo ku muhanda
    Ubu iyo Camera yo hejuraho ntago ihishe!???????????????? Ntago narinziko umuntu ahakana ibintu bigaragara bibera ku karubanda bose babireba

  2. Polisi yahakanye yivuye inyuma guhisha camera zo ku muhanda
    Ubu iyo Camera yo hejuraho ntago ihishe!???????????????? Ntago narinziko umuntu ahakana ibintu bigaragara bibera ku karubanda bose babireba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *