Umuyobozi w’ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi yasabye abagenzi kwamaganira kure abashoferi babatwara mu modoka rusange bavugira kuri telefoni cyangwa bagendera ku muvuduko ukabije.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, Polisi y’igihugu yavuze ko kwamagana abashoferi bakora aya makosa bireba buri wese kandi ko ari inshingano za buri wese gukiza ubuzima no kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda.
CP Rumanzi yagize ati” Abagenzi ntimukwiye kwemera ko umushoferi abatwara avugira kuri telefone cyangwa afite umuvuduko ukabije. Mudufashe kurengera ubuzima no kurwanya impanuka zo mu muhanda”
Uyu muyobozi yasabye ko abagenzi bazajya bamenyesha inzego za polisi mu gihe baba babonye umushoferi ubatwaye afite imyitwarire yavuzwe haruguru
Yagize ati”Hamagara nimero itishyurwa 113 uduhe amakuru ku bashoferi bica amategeko y’umuhanda uzaba urengeye ubuzima unarwanyije impanuka zo mu muhanda”
CP Rumanzi George yibutsa abagenzi kutarebera abashoferi babatwara binyuranyije n’amategeko.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko mu mezi ane ashize impanuka zimaze guhitana abantu 138, hakomereka 246 bagakomereka bikabije.
Ibi Polisi yabitangaje ubwo yatangizaga icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Rubavu.Polisi yavuze ko n’ubwo abatwara imodoka bafite uruhare runini muri izi mpanuka,yatunze agatoki abamotari kuko ahanini ari bo bagira uruhare runini muri iki kibazo kuko mu bapfuye 53 bari kuri moto naho mu bakomeretse bikabije 115 bari kuri moto.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com



