Muri iki gihe Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri kugeza mu kwezi kwa Nzeri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Polisi y’igihugu yaburiye ababyeyi bazana abarimu go bigishirize abana mu ngo ivuga ko ababikora baba bari kwica amabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasubizaga umwe mu babyeyi witwa Nsanga Sylvie wari umubajije ikibazo cy’icyo Polisi yaba ivuga ku bantu bari kuzana abarimu ngo bigishirize abana babo mu ngo nyamara mu gihe abo barimu ntawe uba azi ibyo bakozeho n’aho bageze.
Mu kumusubiza, CP Jean Bosco Kabera yagize ati ” Muraho, abantu bari kuzana abarimu mu ngo zabo bari kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ntago byemewe. Amashuri arafunze kugeza mu kwezi kwa Cyenda. Abanyeshuri bigira mu rugo bashobora kwifashisha amasomo yateguwe na REB atambuka ku maradiyo na za Televiziyo.”
Tariki 30 Mata nibwo inama y’Abaminisitiri yemeje ko amashuri azafungura mu kwa Cyenda, icyo gihe ikaba yaroroheje zimwe mu ngamba zari zimazeho iminsi irenga 40 zo kwirinda Covid-19 ariko haba n’izindi zikomeza gufungwa ziganjemo ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe.
Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB yashyiriyeho gahunda abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu byiciro byose atambuka ku maradiyo na tereviziyo zitandukanye agamije gufasha abanyeshuri kwiga no gusubira mu byo bize kugira ngo batazasubira ku mashuri barasubiye inyuma.

6 Responses
Polisi yasabye abakomeje kuzana abarimu bo kwigishiriza abana mu ngo kubireka
Mwarimu ufite abana banana murugo abigishije hamwe n’abandi baturanye begeranye mu mudugudu mbona ntakibazo kuko nubundi abo barahorana buri munsi

nihakurikize ababifite munshingano harebwe ikishe uwomusore wa Rusizi.