Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yasubije Umunyamerikakazi Kristen Dodroe wigisha muri kaminuza ya UGHE iri mu karere ka Burera igikapu yibwe kirimo ibifite agaciro k’amafaranga 1.300.000.
Nk’uko uru rwego rwabisobanuriye ku rubuga rwarwo, ubujura bw’iki gikapu bwebereye mu mudugudu wa Mariba, akagari ka Karambo mu murenge wa Kanama mu ijoro rya tariki ya 1 Gicurasi 2022 ubwo Dodroe n’abanyeshuri 10 bari kumwe mu rugendoshuri mu duce dutandukanye twa Rubavu.
Ubwo basuraga utu duce turimo n’ishyamba rya Gishwati ngo bwarije, bashinga amahema bararyama, babitsa ibikapu byabo mu nzu y’ikaragiro ry’amata rya MCC, igikapu cya Dodroe cyibirwa aho ngaho.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bamenyeshejewe ikibazo, maze ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batangira gushakisha abajura bacyibye.
Tariki ya 2 Gicurasi haje gufatwa umukozi wo ku ikaragiro witwa Tuyishime Theogene, yemera icyaha ndetse asobanura ko yafatanyije n’umushumba witwa Nshimiyimana Vedaste na we wamaze gufatanwa n’igikapu kuko ari we wari wakijyanye.
SP Karekezi yagize ati: “Aba bajura bakinguye urugi rw’iyi nzu yari ibitsemo ibikapu by’aba bakerarugendo maze bakuramo igikapu cy’uwitwa Kirsten Dodroe w’Umunyamerika bivugwa ko cyarimo ibintu bifite agaciro ka 1.300.000, ba mukerarugendo bakimara kubura igikapu ni bwo bahamagaye Polisi bamemenyesha ko bibwe.”
Yakomeje agira ati:”Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze yahise itangira ibikorwa byo guhiga abo bajura, ku ikubitiro hafashwe umukozi w’iri karagiro witwa Tuyishime Theogene, akimara gufatwa yavuze ko yafatanije n’umushumba witwa Nshimiyimana Vedaste ari nawe wajyanye igikapu.
Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha afatirwa mu Karere ka Ngororero, mu murenge wa Muhanda afite bimwe mu bikoresho yakuye muri cya gikapu, bamusatse banamusangana udupfunyika tw’urumogi 10, anerekana aho yari yahishe igikapu mu ishyamba rya Gishwati.”
Igikapu n’ibikoresho bimaze kugaruzwa, byashyikirijwe uyu Munyamerikakazi, abafashe bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kanama, rubakurikiranyeho icyaha cyo kwiba n’icyo gufatanwa ibiyobyabwenge kuri Nshimiyimana.


