Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 2 Werurwe 2021 yatangaje ko yataye muri yombi inereka itangazamakuru abantu bane bacuruzaga amavuta yangiza uruhu azwi nka ‘mukorogo’.
Aba bacuruzi bafatiwe mu Murenge wa Gikondo w’Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko tubikesha Taarifa, umwe muri aba bacuruzi witwa Munyantore, yavuze ko mukorogo yacuruzaga yayiranguye n’abayatemberazaga mu bikapu, akaba yayagurishaga ku giciro kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1,500 n’3000.
Munyantore yemeye ko yakoze icyaha, cyane ko yari asanzwe anazi ko ubu bucuruzi butemewe, atangaza ko atazongera kubukora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe, cyane abacuruza ibyangiza ubuzima bw’abaturage, avuga bazakomeza gutabwa muri yombi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


