Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yatangaje ko abaturage bakwiye kubaha inzego z’ibanze zifasha kubahiriza umutekano, bakirinda kuzisagarira. Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi. Abo banyerondo bavuga ko bahura n’imbogamizi zirimo gusagarirwa n’abaturage, kandi bo nta buryo bafite bwo kwirwanaho. Afande Sendahangarwa ati ” Ni ukuvuga ko niba uyu munsi habonetse abantu bashobora guhohotera abanyerondo kubera impamvu runaka iyo ari yo yose, ubwo bihita bigaragara ko hagomba kugira ikindi kiyongeraho mu bumenyi, ariko bijyanye n’amategeko y’uburyo abantu bashyira mu bikorwa akazi kabo,” Akomeza agira ati ” Ariko no mu mikoranire, ni ukuvuga ngo igihe barimo gukora akazi kabo, igihe bahuye n’ikibazo cyangwa igihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano gikomeye, bashobora ndetse no kubona ibindi bikomeye kurushaho, uburyo bavugana n’inzego ziri hafi aho zishobora kuba zifite n’intwaro ni byo tugiye kunoza kurusha ibindi byose.” Inzego z’umutekano zirimo DASSO n’abanyerondo cyangwa inkeragutabara bakunze gusakirana n’abaturage. Abaheruka ku kanyuzaho ni aba-DASSO aho mugenzi wabo, umuturage yamutaye kuwa Kajwiga mu kizwi nka Safari Nyubaha. Abaturage bashinja izo nzego gutwara amategeko mu ntoki no kubigirizaho nkana mu gihe abaturage nabo batungwa agatoki ko baba bishe amategeko n’amabwiriza, babuzwa bakaba ibamba, ingingo ituma habaho gukozanyaho.

4 Responses
Polisi yavuze ku bazunguzayi bagaragaye bakubitira abanyerondo i Nyarugenge
Ahubwo se kuki mutibaza impamvu bahora basakirana n’abaturage? Ese abaturage bagomba kuyoboreshwa kiboko gusa?
Kuki mugigisha inzego kubanira abaturage neza? Kuki bahora bahanganye?

Tubashimiye injury mutugezaho arikonamwe murakabya pe! Abaturage barigukoresha imbaraga zumurengera barwanya inzego zitandukanye ese muribuka umunyamakuru uheruka gukubitwa nabaturage? Namwe NGO DASSO irondo? Mwajyamukora inkuru igaragaza ubunyamwuga koko