Polisi yerekanye abantu batatu biyitirira urwego rw’umuvunyi bakiba abaturage

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2016, nibwo abagabo batatu bafatiwe mu karere ka Rusizi bakurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana kuko biyiotirira urwego rw’umuvunyi bakaka amafaranga abaturage babasezeranya ko bazasubirirwamo imanza zo baba baraburanye bagatsindwa.
Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko hari abandi babiri bamaze kugezwa mu butabera ndetse iperereza ku bandi bantiu baba bihishe inyuma y’ubu bujura rikaba rikomeje gukorwa kuko hari ibimenyetso ko aba batakoraga bonyine.
[ad id=”44145″]
Umuvugizi w’agateganyo w’urwego rw’umuvunyi, Kajangana Jean Aime yasobanuye ko ibi byangiza isura y’uru rwego ndetse bikanasiga icyasha urwego rw’ubutabera mu Rwanda muri rusange asaba abanyarwanda kuba maso.
Kajangana Jean Aime yagize ati “ Abanyarwanda muri rusange twabasaba ko baba maso, bakamenya imikorere y’urwego rw’umuvunyi n’imikorere y’izindi nzego zikora imirimo yo kwakira abaturage. kuko niba umuntu akubwiye ngo kugirango agukurikiranire ikibazo uramuha amafaranga ibihumbi 100, 200 na 300 kandi mu byukuri ibyo ntahantu biri bakwiye kubimenya”
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko muri iki gihe ubutekamutwe bwo kwambura abantu amafaranga bukomeje kwiyongera aho abantu benshi bashukwa babeshywa ko bazahabwa akazi n’ibindi
ACP Theos Badege nawe asanga hari abantu bagisa nk’abahumye aho usanga umuntu ahamagarwa n’umuntu atazi akamushuka ibintu amwizeza ibitangaza nawe akemera, ati “Turacyabona abantu bakibyemera, akibaza koko ko uwo muntu umuhamagaye atazi ‘ngo wowe gusa unyoherereze ibihumbi 500,’ akibaza koko ko ari ukuri. Turagirango rero abantu bahumuke”

badege
ACP Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda

Muri aba bafashwe umwe yemera icyi cyaha akanavuga ko yakoreshaga uburyo bwo guhinduranya amazina, yagize ati “Niyitaga Jacques nkamubwira ko nzamufasha ku muvunyi, nakoraga nk’umukozi w’umuvunyi” Icyakora mugenzi we we ahakana iki cyha akemeza ko yafashwe bitewe n’uko polisi yamusanganye n’aba bemera icyaha ubwo baganiraga.
[ad id=”44145″]
Uretse aba bakurikiranywe kwiyitirira urwego rw’umuvunyi bakiba abanyarwanda, polisi y’u Rwanda yanerekanye umugabo watanze ruswa y’ibihumbi 30 ku bapolisi n’abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro ubwo hakorwaga igenzura ku bacuruzi badatanga inyemezabwishyu za EBM nyuma y’uko uyu yari atahuweho kudatangira umusoro amafaranga ibihumbi 56 none ubu akurikiranweho ibyaha bibiri birimo kunyereza umusoro no gutanga ruswa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *