1747053354338

Polisi y’u Rwanda yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umusekirite wagaragaye mu mashusho atega umufana w’ikipe ya Rayon Sports akamukubita hasi ku mukino wabahuje na Police FC, yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku cyaha akekwaho.

Aya makuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yasubizaga umunyamakuru wa Radio & TV1, Mutabaruka Angelbert wari wibajije niba uyu musekirite yaba yamaze gufatwa.

Mu butumwa bwa Polisi hagaragaye amagambo agira ati: “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”

Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC igitego 1-0. Uwo mufana wari winjiye mu kibuga nyuma y’umukino, ashaka kwishimira intsinzi y’ikipe ye, yaje guterwa rugondihene n’umusekirite, ahita yitura hasi bikabije, abanje amazuru.

Amashusho y’iki gikorwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi babigaragaza nk’iyicarubozo ndetse banenga bikomeye uburyo umusekirite yakoresheje imbaraga zirengeje urugero mu guhagarika umufana, aho gukoresha uburyo bworoheje bwo kumusohora mu kibuga.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane imiterere y’iki kibazo n’icyateye uwo musekirite gukoresha uburyo butemewe mu guhagarika uwo mufana.

1747053354338 1 1747053352400 1747053347166 1747053350497 1747053339314 17470503938901747050194559

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *