Umusore w’imyaka 20, Pascal Ndayisenga yarashwe ahita apfa nyuma yo kugerageza gucika inzego z’umutekano zari zamufashe, kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa munani z’amanywa.
Ibyo byabereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, Umudugudu wa Gasha.
Amakuru atangazwa na Polisi avuga ko Ndayisenga yari yafashwe ku wa Gatanu hamwe na bagenzi be babiri, bakekwaho kwiba insinga z’imirindankuba ku mapoto y’amashanyarazi, aho bafatanywe ibilo 25 by’izo nsinga.
Polisi yasobanuye ko ubwo bari bamaze gufatwa, Ndayisenga yagerageje gucika yiruka ajya mu mugezi w’Akanyaru, ari bwo yarashwe agahita yitaba Imana.
Polisi yasabye abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo rusange ndetse no gukorana n’inzego z’umutekano aho kugerageza kwiruka mu gihe bafashwe bakekwaho icyaha.


