Porogaramu zagushyira mu bibazo udakwiye gutunga muri telefone yawe

Sangiza iyi nkuru

Kugeza ubu abantu benshi bamaze gutunga telefone zigezweho(smart phones) gusa abenshi mubazitunze ntibarasobanukirwa ko hari zimwe muri za porogaramu (Applications) zishobora gushyira ubuzima bw’abazikoresha mukaga.

Abashakashatsi bo mukigo ESET bashyize ku mugaragaro porogaramu za telefone 42 udakwiye gushyira muri tefone yawe.

Inyinshi muri izi porogaramu uzasanga ari zimwe ushyira muri telefone ugasanga hari amatangazo y’ibicuruzwa bitandukanye ndetse bishobora kuza utabigizemo uruhare cyane ziba zihishe mu buryo butagaragara hakoreshejwe inzira (path root) ya ‘com.google.xxx’.

Umwe mu bashakashatsi bo muri iki kigo witwa Lukas Stefanko yasobanuye ko abakora izi porogaramu baba bashaka ahanini kwiba amakuru yabazikoresha ndetse bakanacurizaho mu buryo butanzwi

Nyuma yaho iki kigo cya ESET kigaragarije izi mpungenge Google ibarizwaho porogaramu (Apps) zirenga miliyoni cyatangiye gukora ubugenzuzi ku maporogaramu ayishyirwaho mu rwego rwo kurinda abakiriya bayo.

Zimwe muri porogaramu uburirwa kudashyira muri telefone yawe ni nka:

Smart Gallery,SaveInsta,Mini lite for Facebook,Freed Radio FM Online,Free Video Downloader, Free Social Video Downloader,File Downloader,Water Drink Reminder,Smart Notes for You,DU Recorder,Tank classic,Heroes Jump,Solucionario,Ringtone Maker,Video downloader,Ringtone Maker Pro,Basketball Perfect Shot,HikeTop+,MP4 video downloader,Flat Music Player ndetse na Free Top Video Downloader.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *