Prezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yavuze ko abanyururu bagomba gukoreshwa imirimo ifitiye igihugu akamaro ijoro n’amanywa hanyuma abatabishoboye bagakubitwa ibiboko.
Ibi ni bimwe mu byo prezida Magufuli yabivuze mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi mushya ushinzwe imfungwa n’abagororwa muri kiriya gihugu, aho yanamusabye yanavuze ko ari biteye isoni ku gihugu cya Tanzania kuguma kurekura abanyururu kandi bakabaye bakora imirimo yubaka igihugu irimo guhinga ibyo barya n’ibindi.
Perezida Magufuli avuga ko kudakora akazi ku banyururu ari bimwe mu byatumye haduka abantu baryamana bahuje igitsina ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge mu bigo ngororamuco.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko atari ibi gusa ahubwo ko yanasabye ko nta mugore cyangwa umugabo wemerewe kuzongera gusura umuntu we ufunze muri gereza.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yateye utwatsi ibi byemezo bya perezida Pombe ivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo no mu bindi bitandukanye.


