Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa yakeje u Rwanda ku bwa Salma Rhadia Mukansanga urimo gusifura umukino wa Zimbabwe na Guinea Conakry mu irushanwa ry’ibihugu bya Afurika ry’abagabo, CAN.
Bigaragara mu butumwa iyi kipe y’ubukombe mu Bufaransa yatangarije kuri Twitter, busubiza ubw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bumenyesha ko Mukansanga yandikira amateka muri iri rushanwa.
FERWAFA mu gitondo cy’uyu wa 18 Mutarama 2022 yagize iti: “Umusifuzi Salima Rhadia Mukansanga wavukiye mu Rwanda uyu munsi arandika amateka ubwo araba umugore wa mbere usifura mu mikino ya nyuma y’amatsinda ya AFCON2021, ku mukino uhuza Zimbabwe na Guinea saa 18:00 ku masaha y’i Kigali, kuri sitade Ahmadou Ahidjo i Yaounde.”
Mu mwanya muto ushize, PSG yagaragaje ko yishimiye amateka Mukansanga yanditse, ikeza u Rwanda na gahunda ya Visit Rwanda yo gushishikariza abanyamahanga kurusura no kurushoramo imari. Yagize iti: “U Rwanda rukoze amateka. Ndagukeje Visit Rwanda.”
Mukansanga ni we mugore wa mbere usifuye muri iri rushanwa ry’abagabo.

4 Responses
PSG yakeje u Rwanda ku bw’umusifuzi Mukansanga
Congratulation Miss mukansanga, knd courage turagushyigikiye cyane komeza urware imbere