Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum nyamara hari ibirego ibihumbi birenga 10 by’abagore bavuga ko iyi pideri irimo ikinyabutabire cya asbestos cyabateye cancer y’imirerantanga (ovaries). Iyi puderi imaze imyaka 130 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza kandi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi birimo n’u Rwanda. Imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato. Itangazo rya J&J rije nyuma y’imyaka ibiri uru ruganda rukomeye mu bicuruzwa by’ubuzima ruhagaritse igurishwa ry’iyi puderi muri Amerika. Uru ruganda rushimangira ibyo rwakomeje kuvuga mu myaka myinshi ishize ko ubushakashatsi bwigenga bwemeje ko iyi puderi ari ntamakemwa. Ruvuga ko rukomeza iriya puderi ikoze muri talcum nta kibazo iteye. Itangazo ry’iki kigo rivuga ko “Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe hose ku isi, twafashe icyemezo cy’ubucuruzi cyo kujya mu byiciro ku yindi puderi y’abana ikozwe mu biva ku bigori”. Ruvuga ko “rugihagaze ku byatangajwe mu bugenzuzi bwigenga bwakozwe imyaka myinshi n’inzobere mu buvuzi ku isi bwemeza ko ipuderi ya Johnson’s ya talc ari ntamakemwa, idafite asbestos, kandi idatera cancer”. Mu 2020, J&J yatangaje ko igiye guhagarika gucuruza iyi puderi muri Amerika na Canada kuko abayikeneye babaye bacye kubera ibyo yise “amakuru atari yo” kuri yo mu gihe hari ibirego byinshi mu nkiko kuri yo. Icyo gihe, uru ruganda rwavuze ko ruzakomeza kuyicuruza ahandi hose ku isi. Uru ruganda rwarezwe n’abaguzi n’abarokotse bavuga ko ipuderi ya talcum yarwo yabateye cancer kuko irimo asbestos. Talc iba muri iyi puderi icukurwa mu butaka kandi iboneka mu birombe biba byegereye ahari ikinyabutabire cya asbestos kiziwho gutera cancer. Mu 2018 iperereza ry’ibiro ntaramakuru Reuters ryerekanye ko J&J yari imaze imyaka myinshi izi ko asbestos iri mu bicuruzwa byayo birimo talc. Reuters yavuze ko inyandiko z’imbere mu ruganda, ubuhamya mu manza,n’ibindi bimenyetso byerekanye ko nibura kuva mu 1971 kugeza mu 2000, ipuderi ya talc ya J&J yasuzumwe igasangwamo ibipimo runaka bya asbestos.


