Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko ibihano ibihugu byo mu burengerazuba byafatiye Uburusiya nyuma y’igitero cyabwo kuri Ukraine ari “ubusazi kandi ntibyatekerejweho”. Avugira mu ihuriro mu mujyi wa St Petersburg, yavuze ko “igitero gikaze cy’ubukungu cyabagwe ku Burusiya kuva cyatangira nta mahirwe cyagize yo gutsinda”. Yavuze ko ibyo bihano “byangiza kurushaho” ababifashe. Ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bimaze igihe bishaka uburyo byahana Uburusiya ariko nanone ibi ntibihungabanye ubukungu bwabyo. Ariko, avugira mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka y’ubukungu mu mujyi wa St Petersburg, Perezida Putin yavuze ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) ushobora guhomba arenga miliyari 400 z’amadolari y’Amerika kubera ibihano wafatiye Uburusiya. Yavuze ko gutakaza agaciro kw’ifaranga birimo kwiyongera mu bihugu 27 bigize EU kandi ko inyungu za nyazo z’abaturage b’i Burayi zirimo gushyirwa ku ruhande (kwirengagizwa) – ariko ntiyasobanuye icyo ibyo bivuze. Ariko abategetsi bwite bo muri leta ye baburiye ko ubukungu bw’Uburusiya burimo kwangirika bikomeye kubera ibihano nk’uko BBC yabitangaje. Guverineri wa Banki Nkuru y’Uburusiya Elvira Nabiullina ku wa kane yatangaje kuri Twitter ko “15% by’umusaruro mbumbe [GDP/PIB] w’igihugu” bishyizwe ku nkeke n’ibihano by’amahanga. Nabiullina yanabaye nk’udafite icyizere ko ubukungu bw’Uburusiya bushobora kuzanzamuka vuba aha, abwira abitabiriye iyo nama i St Petersburg ko “biraboneka kuri buri wese ko butazaba nkuko bwari bumeze mbere”. Yagize ati: “Ibintu byo hanze [y’igihugu] byarahindutse by’igihe kirekire rwose, niba ahubwo atari iby’igihe cyose”. Ku wa gatanu, umukuru wa banki ya mbere ikomeye mu Burusiya, Sberbank, yaburiye ko bishobora gufata imyaka irenga 10 kugira ngo ubukungu bw’Uburusiya busubire ku kigero bwari buriho mu mwaka wa 2021.


