Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko buri gihugu cyose cyatinyutse kwivanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine azakirasaho intwaro kirimbuzi nibiramuka bibaye ngombwa.
Perezida Putin yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata, ubwo yagezaga ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye i St Petersburg.
Yavuze ko igisubizo cye ku bihugu byivanze mu ntambara yo muri Ukraine “kizaba cyihuse nk’umurambyo” kandi cyica.
Yagize ati: “Niba hari abateganya kwivanga mu biri kujya mbere hanze, bakwiye kumenya ko ibyo ari imbogamizi itemewe ku Burusiya. Bakwiye kumenya ko igisubizo cyacu mu kurwanya ibitero kizaba cyihuse nk’umurambyo.”
Putin asa n’uwigamba yakomeje agira ati: “Dufite intwaro zose dukeneye kuri ibi. Nta muntu n’umwe ushobora kwirata ko atunze izi ntwaro, ndetse ntituzanaziratana, ariko tuzazikoresha.”
Perezida Putin n’ubwo atigeze yerura ko intwaro kirimbuzi ari zo yavugaga, asa n’uwakomozaga kuri misile kirimbuzi nshya zo mu bwoko bwa Sarmat 2 [cyangwa Satan 2] u Burusiya buheruka kugerageza mu minsi ishize.
Yavuze ko izi misile nta ntwaro n’imwe ushobora kubona ku Isi imeze nka zo.
Perezida Putin wabwiraga abadepite aho ‘ibikorwa byihariye’ Ingabo z’u Burusiya zagiyemo muri Ukraine bigeze, yavuze ko nta kabuza intego yihaye zizagerwaho n’Ingabo ze yise inyabutwari.
Putin yongeye gushimangira ko Ukraine yashakaga gutunga intwaro kirimbuzi ndetse n’iz’ubumara, ibyo yavuze byateye ikibazo u Burusiya.
Yavuze ko icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera Ukraine “cyaziye igihe kandi cyari cyo”.
Perezida w’u Burusiya yavuze ko abategetsi bo mu Burengerazuba bw’Isi bamaze imyaka myinshi bifashisha Ukraine mu bikorwa birwanya igihugu cye, nyamara buri gihe u Burusiya bwarakunze gufata Ukraine nk’umuturanyi ndetse n’umuvandimwe.
Yavuze ko cyakora cyo kugeza ubu umugambi wabo wo gutatanya no gucamo ibice Ukraine wamaze gupfuba.

6 Responses
Data yagize uruhare ruhambaye mu rugamba rwo kwibohora- Umuhungu wa Rwigara
Uyu mwana yibeshye,yashatse kwandika ko se yagize uruhare mukuboha igihugu kuko cyari kibohowe.Kumusanzu wa se n’abandi ubu igihugu kiraboshywe.

Putin yavuze ko igihugu cyose cyivanze mu ntambara yo muri Ukraine azakirasaho intwaro kirimbuzi
Putin ugira igikabyo !!!!! haryana ngi nibihugu binge bitu ze inward zakirimbuzi ? harubwo nawe warimbukiramo umusa?

Ariko Putin nawe aransetsa, ngo azarasa kugihugu cyose cyivanze muri iriya ntambara, ubwo se Ukraine yavuze ko yayifata mu masaha 72 amezi akaba abaye abiri ntibyamunaniye none ngo azarasa EU na USA , yewee narimbure simubujije, ubundi ibye nukurasa missile na bombardement yĂndege, hasi nta musirikari we ushobora kurasa nisasu na rimwe