Ikigo cy’ubutwazi bwo mu kirere cya Qatar Airways cyatangaje ko guhera tariki ya 5 Gashyantare 2021, gizahagarika kwakira abagenzi baturuka mu bihugu bitatu birimo u Rwanda.
Qatar Airways yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 29 Mutarama 2021, isobanura ko yabitewe n’impungenge Guverinoma y’u Bwongereza yari imaze kugaragaza.
Abandi bagenzi iki kigo kitazemera kwakira ni abaturuka mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Afurika y’Epfo.
Impamvu yatumye u Bwongereza buhagarika kwakira abaturutse mu bihugu birimo u Rwanda na UAE ni uko bishobora kubonekamo ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse muri Afurika y’Epfo.

2 Responses
Qatar Airways igiye guhagarika kwakira abaturuka mu Rwanda
Ataric inzego zubuzima zitangaza ikinyoma kubantu bandura covid Reba nkubu abandura bari hejuru kd turi muri guma murugo urunva ntakibyihishe inyumac ningaruka zo kubeshya NGO dushimishe abazungu ngewe narumiwe