Radio na Weasel barahigwa bukware na Polisi ya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi bo muri Uganda bamenyekanye cyane nka Radio na Weasel, barashakishwa uruhindu n’inkiko nyuma yo kunanirwa kwisobanura ku byaha baregwa byo kugirira nabi no kwangiriza uwahoze ari manager wa bo Jeff Kiwa.
Aba bahanzi mu bihe byashize nibwo banakurikiraanyweho ibyaha byo guharabika uriya muyobozi wa bo, Jeff bavuga ko ari umugizi wa nabi ndetse ko ajya atanga abantu ho ibitambo muri illuminati.
Ibi bakaba barabitangaje nyuma y’uko uyu Jeff atawe muri yombi n’inzego z’iperereza ku iyicwa ry’umwana w’imyaka 6, Joel Ogema ndetse akanafungwa akekwaho uruhare muri urwo rupfu dore ko ngo uwo mwana yapfuye avuga ko azize uwitwa Jeff Kiwa ukorana na Illuminati.
Aba bahanzi 2 nka bamwe mu bamushinjaga baje kwisanga bamubeshyeraga kuko polisi yasanze ari umwere ko nta n’aho ahuriye n’ibyabaye ndetse n’ibyo bamuvugagaho, ahubwo ko ari abari bagamije kumuharabika ndetse akanarekurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko aba bahanzi batarekeye aho kuko banamusanze aho akorera bakamwangiriza ibikoresho birimo na za mudasobwa bifite agaciro k’asaga Miliyari y’Amashilingi ya Uganda bityo bakaba ari bimwe mu byo bakurikiranyweho ubu bakaba bari mu bwihisho.
Inyandiko zashyizwe ahagaragara zerekana ko urukiko rukuru rwa Makindye rwasabye polisi guta muri yombi aba babiri ikimara kubaca iryera.
NkDsQdK
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *