Naima Rahamatali ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2016 akaba yari asanzwe abarizwa muri Canada i Montreal, gusa kugeza ubu ntakibarizwa muri iri rushanwa kuko yamaze gusezera kubera impamvu z’umubyeyi we urwaye bikomeye.
Rahamatali yababajwe no kuba avuye mu irushanwa, yaravuye Canada ari cyo kimuzanye gusa yakomeje gushimira abakunzi be bari bamushyigikiye kugirango abe yaba nyampinga w’u Rwanda.

Naima asezera mu irushanwa yagize ati:” ni akababaro gakomeye kuba nakuye kandidatire mu irushanwa. Data ararembye kandi ngomba kumuba iruhande.Abakobwa bose mbifurije kuzakomeza urugendo. Ndashimira byimazeyo buri umwe wese wanshyigikiye n’uwanteye ingabo mu bitugu muri uru rugendo rwa Miss Rwanda 2016, Murakoze!” .
Rahamatali Naima w’imyaka 25 y’amavuko ni umwe mu bakobwa 9 bari baratoranyijwe guhagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda.
Uyu mwari kandi yarafite byinshi atandukaniyeho na bagenzi bitabiriye iri rushanwa, niwe munyarwandakazi uba mu mahanga (Diaspora) waje kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, ni nawe mukobwa udakoresha ururimi rw’ikinyarwanda, bitandukanye na bagenzi be bakoresha indimi zose zemewe gukoreshwa muri iryo rushanwa.
Naima ni we kandi udafite urubavu ruto bitari bisanzwe bimenyerewe mu irushanwa, bihabanye n’ibya bagenzi be badafite umubyibuho nk’uwe.

Iyo aza gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda, yari kuguma i Kigali umwaka wose nk’uko amabwiriza agenga irushanwa abivuga bityo agashyira mu bikorwa inshingano ahabwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


