Umunyapolitiki Raila Odinga ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, yatangaje ko afite umugambi wo guhindura Nairobi umurwa w’isuku nka Kigali.
Nk’uko NTV Kenya yabitangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi 2022, Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yasobanuye ko Nairobi yigeze kuba umurwa w’icyatsi (Green City), ukeye, ariko ngo ubu isigaye yuzuyemo imyanda.
Yagize ati: “Nairobi yigeze kuba umujyi w’icyatsi munsi y’izuba ariko ubu ni umujyi ufite isuku nke ikabije. Yuzuye imyanda, ifite impumuro mbi.”
Uyu munyapolitiki yafatiye urugero ku murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, yazagenderaho asubiza Nairobi uko yahoze. Ati: “Turashaka kuyihindura, ibe nka Kigali.”
Mu mwaka ushize, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku bidukikije, EPA (Environment Protection Agency) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bifite isuku. Kenya ntiza no mu myanya 10.


