Raporo ya Loni irashinja Korea ya Ruguru gukoresha uburetwa abaturage ba yo

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu kuri uyu wa Kabiri muri raporo yabyo byashinje Koreya ya Ruguru gukoresha abantu ku gahato kandi mu mategeko mpuzamahanga, gukoresha uburetwa bishobora kuba icyaha cyibasira inyokomuntu cyitwa ubucakara.

Komiseri w’Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abimbumbye, Volker Türk, yavuze ko ubuhamya burimo buteye inkeke kandi buhishura byinshi ku byerekeye akababaro abantu bo muri iki gihugu bafite gaturutse ku ihohoterwa no gufatwa bunyamaswa.

Türk, avuga ko abantu bahatirwa gukora mu buryo butakwihanganirwa kandi mu bintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Uyu akomeza yemeza ko bahozwaho ijisho bagakubitwa kenshi mu gihe abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi raporo bivugwa ko yakozwe hifashishijwe amasoko atandukanye harimo abantu bagera ku 183 babajijwe hagati ya 2015 na 2023 barimo abakoreshwaga ku gahato cyangwa ababibonye bashoboye gutoroka ubu bakaba batuye mu mahanga.

Raporo ya LONI igaragaza uburyo butandantu abaturage b’iki gihugu bahatirwa gukora. Ubu buryo kandi ngo bwacengejwe mu nzego zinyuranye z’igihugu harimo za gereza, amashuri, guhatira abantu kwinjira mu gisirikare, gukora akazi n’inzego zinyuranye z’abakorera hanze y’igihugu.

Icyo izi raporo z’Umuryango w’Abibumbye zitavugwaho rumwe zitakwereka n’ukuntu igihugu cya Korea ya Ruguru kimaze imyaka m’imyaka mu bihano mpuzamahanga kibasha gukomeza kubaho Kandi kigatera imbere kugeza ku rwego rwo gukora ibisasu bya kirimbuzi bikangaranya Isi yose kandi berekana ko kiri mu bihugu bya mbere bikennye ku Isi kurusha ibindi ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *