Bwiza
ads

Rayon Sports inigiwe mu Mahoro

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 18:41
Iminota 1 yo gusoma
Rayon Sports inigiwe mu Mahoro

Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wabereye i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2026, wari ingenzi kuri Rayon Sports yashakaga kongera kugera mu matsinda y’iri rushanwa, iherukamo mu 2018.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nubwo Black Bulls yagaragazaga ko irusha Rayon Sports mu buryo bw’imikinire.

Mu gice cya kabiri, Black Bulls yafunguye amazamu ku munota wa 54, igitego gitsinzwe na Abdu Gueye ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Mu minota y’inyongera, Danilo Muze yatsindiye Black Bulls igitego cya kabiri ku munota wa 90+4, umukino urangira ari ibitego 2-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026.

Kugira ngo Rayon Sports ikomeze, irasabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bibiri, cyangwa igatsinda ibitego bibiri ikabona amahirwe binyuze mu buryo bwo gutera penaliti, bitewe n’amategeko azakoreshwa muri iri jonjora.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.