Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze gufata icyemezo cyo gusezerera Youssef Rharb na Ait Lahssaine Ayoub bagasubira iwabo muri Maroc, nyuma yo gutangaza ko batishimiye ubuzima bari babayeho muri iriya kipe.
Aba Barabu uko ari babiri bari barageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ibatijwe na Raja Casablanca yo muri Maroc basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye.
Youssef by’umwihariko kuva yagera muri Rayon Sports yagaragaje ko ari umukinnyi ngenderwaho mu busatirizi bw’iyi kipe yari ayoboranye n’umunya-CamĂ©roun Willy Essomba Onana.
Cyakora cyo bivugwa ko uriya mukinnyi kuva yagera muri Rayon Sports atigeze yishimira imibereho y’iyi kipe, ibyatumye asaba ikipe ye kuyimuvanamo.
Mu kiganiro Youssef Rharb aheruka kugirana na kimwe mu binyamakuru by’iwabo muri Maroc, yavuze ko we na mugenzi we basaga n’ababayeho nk’imfungwa.
Youssef yavuze ko we na mugenzi we batagisinzira kubera imibereho mibi babayeho muri Rayon Sports, bijyanye no kuba barya ibiryo bimwe buri munsi ndetse iyi kipe ikaba imaze amezi abiri itabahemba, nyamara bagerageza gutanga ibyo bafite byose mu mikino ya Rayon Sports.
Mugenzi we Ayoub we yavuze ko we na mugenzi we bagiye birengagizwa n’ubuyobozi bw’ikipe ku buryo babuze n’umuyobozi n’umwe wabatega amatwi ngo yumve ikibazo cyabo.
Umwe mu ba Rayon Sports wavuganye na B&B FM yayibwiye ko bari gushaka uburyo bafasha aba bakinnyi gusubira iwabo.



4 Responses
Rayon Sports irasezerera Youssef na Ayoub nyuma yo kuvuga ko babayeho nko muri gereza
Icyayi cya mukaru kiralikoze
Rayon Sports irasezerera Youssef na Ayoub nyuma yo kuvuga ko babayeho nko muri gereza
Icyayi cya mukaru kiralikoze
Rayon Sports irasezerera Youssef na Ayoub nyuma yo kuvuga ko babayeho nko muri gereza
Icyayi cya mukaru kiralikoze
Rayon Sports irasezerera Youssef na Ayoub nyuma yo kuvuga ko babayeho nko muri gereza
Icyayi cya mukaru kiralikoze