Rayon Sports yaba yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aramutse avugwa kuri uyu wa Kabiri aravuga ko ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo, Masudi Djuma, kubera umusaruro mubi.

Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona, dore ko iri ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu gihe imaze gukina imikino irindwi ya shampiyona.

Ubushobozi bw’umutoza Masudi bwatangiye gushidikanywaho ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 2-1, bikomereza ku mukino Rayon Sports yatsinzemo bigoranye Etoile de l’Est igitego 1-0; mbere yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir FC no gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-0.

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko icyemezo cyo kwirukana Masudi Djuma cyafashwe ejo ku wa Mbere, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Rayon Sports yateranye.

Iyi Komite ngo yafashe icyemezo cy’uko igomba kwishyura Masudi amezi atatu y’umushahara (biri mu masezerano y’uko aramutse yirukanwe kubera umusaruro mubi yahembwa amezi atatu) n’ibindi byose bamugomba bihwanye na Frw miliyoni 5, ubundi bagatandukana ku neza.

Cyakora cyo ngo impamvu iyi kipe itahise itangaza ko Masudi batandukanye ni uko itarabona umusimbura we by’agateganyo, dore ko agomba kujyana na Dusange Sacha wari umwungirije.

Andi makuru avuga ko kuri ubu Komite ya Rayon Sports iri kuvugana n’umutoza wungirije wa AS Kigali, Jimmy Mulisa, kugira ngo aze gufatanya na Romami Marcel kuza kuyitoza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rayon Sports yaba yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Masudi Djuma
    Yewe niyigendere ubona ko nta musimamo yari afite.gusa se MULISA we barabona yabafasha iki,ko na AS KIGALI bari gutoza nayo bigaragara ko nta musaruro mwiza bari gutanga.Ahubwo we araje ayisoze neza yisange muri 2eme division.Gusa nibashake uko bashaka aba defenseur bakanyakanya naho ubundi nadabona umusaruro uzakomeza kuba iyanga.MASUDI niyishakire amakipe atab ku gitutu cy,igikombe.

  2. Rayon Sports yaba yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Masudi Djuma
    Yewe niyigendere ubona ko nta musimamo yari afite.gusa se MULISA we barabona yabafasha iki,ko na AS KIGALI bari gutoza nayo bigaragara ko nta musaruro mwiza bari gutanga.Ahubwo we araje ayisoze neza yisange muri 2eme division.Gusa nibashake uko bashaka aba defenseur bakanyakanya naho ubundi nadabona umusaruro uzakomeza kuba iyanga.MASUDI niyishakire amakipe atab ku gitutu cy,igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *