Rayon Sports yahawe ibihano bitatu bikakaye izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari

Sangiza iyi nkuru

Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yakoze inama kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2020, mu myanzuro yafashwe, harimo n’ibihano bitatu Rayon Sports yafatiwe izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari ryarangiye tariki ya 1 Gashyantare.

FERWAFA yahannye Rayon Sports kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, icibwa amande y’300,000 RWF ndetse yanzura ko iyi kipe izamara amezi 12 idategura kandi idakina imikino ya gicuti mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iri shyirahamwe ryashingiye ku ngingo ya 12 y’amategeko yayo, ivuga ko bihano biteganyirizwa umunyamuryango wayo utubahirije inshingano ndetse n’ingingo ya 60.
Rayon Sports iramenyeshwa iby’ibi bihano kandi bihite bitangira gukora.

Irushanwa ry’Ubutwari ritegurwa mu rwego rwo guha icyubahiro intwari zitangiye u Rwanda, rikaba rirangira ku munsi igihugu kiba cyizihirizaho umunsi ‘wazigenewe’, tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Byinshi ku bijyanye no kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports: https://bwiza.com/?Rayon-Sports-yaba-ikwiriye-igihano-kuko-yivanye-mu-gikombe-cy-Ubutwari

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *