Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro wifuzwaga na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro Hirwa Jean de Dieu wakiniraga ikipe ya Marines FC, bemeranya ko mu mwaka utaha w’imikino agomba kuyikinira.

Hirwa usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi, yumvikanye na Rayon Sports ko agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Ni nyuma yo kumuha abarirwa muri Frw miliyoni 6 nk’uko amakuru abivuga.

Uyu musore abaye umukinnyi wa kabiri bimenyekanye ko yamaze kumvikana na Rayon Sports, nyuma y’umunya-Nigeria Raphael Olise Osalue wakiniraga Bugesera FC.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yumvikanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, kuri Frw miliyoni 15 ya Recruitment.

Osalue umaze imyaka ibiri muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga bukomeye muri shampiyona y’u Rwanda byanatumye Rayon Sports imubenguka.

Iyi kipe si uyu mukinnyi gusa kuko yamaze kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barimo myugariro Usengimana Faustin wa Police FC uri ku mpera z’amasezerano ye.

Amakuru avuga ko na we bamaze kumvikana ariko abasaba ko bategereza akamenya gahunda y’amakipe yo hanze y’igihugu amwifuza, bidakunze yabasezeranyije ko yahita abasinyira kuko nta gahunda yo kongera amasezerano muri Police FC afite.

Rayon Sports kandi bivugwa ko iri mu biganiro na Hakizimana Muhadjili wa Police FC ndetse ikaba inageze kure ibiganiro na myugariro wayo Niyigena Clément ngo imwongerere amasezerano, n’ubwo hari andi makuru avuga ko uyu musore anifuzwa na APR FC.

Undi mukinnyi uvugwa muri Rayon Sports ni Shabani Hussein ’Tchabalala’ wa AS Kigali bivugwa ko ashobora kuyigarukamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *