Ikipe ya Gasogi United yatangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona, nyuma yo gutsinda Rayon Sports iyirusha ibitego 2-1.
Urubambyingwe bari basuye Murera mu mukino wo w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Ni umukino impande zombi zaje gukina zabanje guhigana ubutwari; binajyanye no kuba ari amakipe yombi adakunze kujya imbizi.
Rayon Sports by’umwihariko yashakaga kureba niba abakinnyi bashya yasinyishije hari igikomeye bazayifasha, binajyanye no kuba yaje gukina uyu mukino idafite Abagande Joackiam Ojera, Simon Tamale na Charles Bbale.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Gasogi United yarushaga Rayon Sports mu buryo bugaragara iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Kabanda Serge.
Uyu musore yongeye gushengura imitima y’abafana ba Rayon Sports ubwo yatsindiraga Gasogi United igitego cya kabiri ku munota wa 59 w’umukino.
Rayon Sports yakoze impinduka zasize abarimo Kalisa Rashid, Nsabimana Aimable na Paul Aron Gomis bahaye umwanya HĂ©ritier Luvumbu, Mitima Isaac na AlsĂ©ny Camara Agogo; yabonye impozamarira ku munota wa kane w’inyongera ibifashijwemo na Luvumbu kuri Coup-Franc.
Gutsindwa na Gasogi byatumye Rayon Sports ikomeza kuguma ku mwanya wa kane n’amanota 27, irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.
Ni APR FC ikizigamye umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona izahuriramo na Marines FC.
Gasogi United ku rundi ruhande intsinzi yakuye kuri Murera yayifashije cyane, kuko yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 21.


