Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gahunda yo gukomeza kubaka ikipe ikomeye izahangana mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, isinyisha umukinnyi mushya.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo bamenyekanye ko Rayon Sports yasinyishije umukinnyi mushya, Aimable Ntarindwa wakiniraga Mukura Victory Sports.
Uyu mukinnyi yamenyekanye mu mikino ikomeye ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko yamaze kumvikana na Ntarindwa, igamije kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo.
Rayon Sports imaze iminsi ikora impinduka zifatika mu bakinnyi no mu buyobozi, aho yagaruye abakinnyi bayo b’inararibonye ndetse inongera amasezerano ku bazwiho kugira uruhare rukomeye mu mikino.
Rayon Sports kandi yanerekanye Bayisenge Emery yaraye isinyishije na Niyonzima Olivier Sefu wongereye amasezerano.





