Ikipe ya Rayon Sports yahakanye ko itigeze yirukana umutoza wayo Irambona Masudi Djuma, ikuraho urujijo ku bibwiraga ko uyu mutoza ukomoka i Burundi yamaze kwirukanwa.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza Masudi “kubera umusaruro mubi, mu gihe hakiri kwiga icyateye uwo musaruro udashimishije.”
Masudi yahagaritswe nyuma y’amasaha make bitangajwe ko ashobora kwirukanwa burundu, ibyatumye bamwe bafata ubutumwa bumuhagarika nko kumwirukana.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul aganira na Radio Rwanda, yavuze ko kugeza ubu Masudi akiri umutoza mukuru wa Rayon Sports.
Ati: “Nabisubiyemo neza ko Masudi Djuma akiri umutoza mukuru wacu. Kugeza kuri uyu munota nta mwanzuro urafatwa wo kumwirukana.”
Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko kuba umutoza Masudi yarahagaritswe, bisobanuye ko ibizava mu isuzuma bishobora kuzaza ari byiza akaba yakomeza akazi ke, wenda byaba bibi akaba ari bwo yirukanwa burundu.
Yavuze ko kuba Rayon Sports yarahagaritse Masudi nta rundi rwango imufitiye, bijyanye n’izina rikomeye ayifitemo ryo kuba yarayikiniye ndetse akanayibera umutoza mu myaka yashize.
Kuri ubu Rayon Sports iri gutozwa by’agateganyo na Romami Marcel uza kuyitoza umukino we wa mbere ikina na Gorilla FC kuri uyu wa Gatandatu.


