Rayon Sports yatsinze kuri mpaga ibitego bitatu ku busa, ibona amanota atatu idakinnye. Ni kumunsi weje kucyumweru Tariki ya 27 Gicurasi, 2018.
Amasaha umukino wagombaga gutangiriraho yageze Miroplast itarakandagira ku ikibuga, abasifuzi bari kuyobora uyu mukino bafashe umwanzuro wo gutera mpaga nyuma yo kutayica iryera.
Afana ba Rayon Sports bari bitabiriye umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ batashye batarebye umukino wari wabazinduye w’ikipe yabona yagombaga gukina na Miroplast .
Nyuma yo kubona ikipe bagombaga gukina itaje , umutoza Ivan J. Minnaert yahise ashyira mu kibuga abakinnyi yari yazanye kwifashisha bakina igice k’ikibuga kugira ngo abafana badatahiraho.
Miroplast bivugwa ko ifite ibibazo by’amikoro, aho ngo ishobora kuba imaze amezi atanu abakinnyi badahembwa ari nayo mpamvu ngo bivumbuye banga gukina uyu mukino.
Ingingo ya 39 y’amategeko agenga imikino y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ivuga ko iyo ikipe iteye mpaga ihabwa amanota atatu n’ibitego bitatu. Naho, ikipe itwe mpaga gatatu ikavanwa mu irushanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


