Rayon Sports yazukiye kuri AS Kigali ishinja kuyibira amabara

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino Rayon Sports yakinnye yambaye umwambaro wayo wa gatatu, nyuma yo gushinja amakipe arimo AS Kigali kuyitwara amabara y’ubururu n’umweru isanzwe imenyereweho.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu yatsinze uyu mukino mu gihe yari imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, ibyanatumye ihagarika by’agateganyo umutoza wayo Masudi Djuma.

Ibitego bibiri byinjiye mu munota umwe ni byo byafashije Rayon Sports kwegukana amanota atatu imbere ya AS Kigali.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino ibifashijwemo n’umunya-Maroc, Youssef Rhab, ku mupira yari ahawe n’umunya-Mali Souleyman Sanogo.

Nta munota uciyemo Rayon Sports yatsindiwe igitego cya kabiri n’Umukongomani Manasse Mutatu wari uhawe umupira na Kapiteni Kevin Muhire.

Byasabye umunota wa 60 w’umukino ngo AS Kigali ibone impozamarira biciye kuri Kapiteni wayo Bishira Latif wari winjiye mu kibuga asimbura Rugwiro HervĂ©, nyuma y’umupira wa koruneri yari itewe na Haruna Niyonzima.

Gutsinda AS Kigali byatumye Rayon Sports igumana umwanya wa kane n’amanota 15, ikaba irushwa inota rimwe na AS Kigali na APR FC ziyiri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *