Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1, mbere yo gucakirana na mukeba wayo APR FC.
Rayon Sports yaherukaga gutsikira kuri Rutsiro FC, yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Blaise Nishimwe (ku munota wa 36) na Essombe Willy Onana ku wa 45, byafashije Rayon Sports kurangiza iminota 45 y’igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Ni ibitego byombi byinjiye bigizwemo n’amakosa y’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin wanahise asimbuzwa igice cya mbere cy’umukino kikirangira.
Rayon Sports yashimangiye intsinzi ku munota wa 76 ibifashijwemo na rutahizamu Steve Elomanga, mbere y’uko Osaluwe Rafael Olise atsindira Bugesera impozamarira yo kuri Coup-Franc yo ku munota wa 81.
Gutsinda Bugesera byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota arindwi inganya na Gasogi United, mbere yo guhura na APR FC ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Mu wundi mukino wabaye, Ikipe ya Musanze FC yagiye gutsindira Etoile de l’Est i Ngoma ibitego 3-2, iyigumisha ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota.


