Rayon Sports yimwe Stade Amahoro

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yimwe Stade Amahoro yari yasabye, bituma ibirori by’umunsi w’Igikundiro byagombaga kuyiberamo byimurwa.

Ku wa 3 Kanama 2024 ni bwo Murera yagombaga gukora ibirori bya “Rayon Sports Day”.

Muri ibi birori iyi kipe yagombaga kwifashisha Stade Amahoro mu kwerekana abakinnyi n’abatoza izifashisha mu mwaka utaha w’umukino, ndetse ikanahakinira umukino wa gicuti izahuriramo na Azam FC yo muri Tanzania.

Minisiteri ya Siporo mu ibaruwa yandikiye Rayon Sports yasabye iyi Stade, yayimenyesheje ko Stade National Amahoro itazaboneka.

Impamvu ngo ni uko iyi Stade iri gutegurirwamo gahunda zitandukanye zirimo umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Byatumye ibirori bya Rayon Sports byimurwa bijyanwa kuri Kigali Pele Stadium.

Gikundiro yimwe iyi Stade mu gihe yari iyitezeho kuyifasha kwakira umubare munini w’abafana bikayifasha kwinjiza amafaranga azayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rayon Sports yimwe Stade Amahoro
    Ntabwo bayibimye.naho ubundi I Nyamirambo harahali kandi ntabwo Ali habi.kandi ayo mafaranga uvuga yali kuzabona nibabishaka bakande akanyenyeli *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *