RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), rwamaze gusezerera umunyamakuru Lorenzo Musangampfura Christian azira imyitwarire idahwitse.

Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko uyu munyamakuru wa siporo yasezerewe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022.

Nta gihe kinini cyari gishize Lorenzo Musangampfura wakoraga ‘Amakuru yo hanze y’ikibuga’ kuri Radiyo Rwanda ndetse akanogeza imikino ya shampiyona y’u Rwanda kuri Televiziyo asubiye kuri RBA, nyuma yo kwirukanwa na Radio/TV10 na yo yakoreye amezi make.

Lorenzo Musangampfura yirukanwe, nyuma y’ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter asaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, amubwira ko nta cupa rye azi.

Uyu musore kuri uyu wa Gatatu yashyize kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we.

Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura se umubyara amukubita neza, mu gihe nyina umubyara iyo ari kumukibita adatinya kumukubitisha icyo ahuye na cyo cyose.

Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we ko arambiwe, bijyanye no kuba atari ’inka’ cyangwa ’ingoma y’abapoloso’ nk’uko yumvikanye abivuga.

Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo nyina umubyara yigeze kumukubita itafari ’rikamuca umutsi’ wo hafi y’akagombambari; bahise batangira gutabariza inzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu.

Ni ubutumwa bwanageze ku barimo Minisitiri Bayisenge Jeannette watangaje ko bamaze gusaba Lorenzo Christian kubandikira mu gikari kugira ngo abahe amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana bakamufasha.

Minisitiri Bayisenge yunzemo ati: “Turacyategereje, ariko natwe tugerageza kureba ko twamenya aho aherereye.”

Umunyamakuru Lorenzo mu gusubiza Minisitiri Bayisenge, yamusabye kubanza yamugurira icupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uriya mwana.

Ati: “Erega minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na we yahise agaruka aramusubiza, amubwira ko iby’agacupa bizaza ubutaha.

Ati: “Nagira ngo watabarizaga umwana, sinari namenye ko ni iby’icupa birimo. Ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha.”

Amakuru avuga ko buriya butumwa butakiriwe neza n’ubuyobozi bwa RBA, mbere yo gufata icyemezo cyo kumwirukana burundu.

Soma Izindi Nkuru

76 Responses

  1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    uwo mwanditse ko ari umunyamakuru ko mbona asa nkabakobwa se.nu musore cyangwa ni umusore?

  2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa

  3. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    ahubwo x uwo munyamakuru bamujyanye gutozwa ko numva atarintore, cg uwo yarakwiye nka rungu 50 zo kukibuno mbere yo kumwirukana.

  4. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa

  5. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    UBWOYATEBYAGA.NABONTAGOBARIGUHITA.BAFATA ICYOCYEMEZO!

    1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      utebya na minister kuri public platform nka twitter?
      noneho usa nuwishyuza umuntu ushaka kurenganura umwanam witwa ngo urumunyamakuru?
      nibamwirukane ndumva ntaho atandukaniye nuwahohoteraga uwo mwana

    2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      utebya na minister kuri public platform nka twitter?
      noneho usa nuwishyuza umuntu ushaka kurenganura umwanam witwa ngo urumunyamakuru?
      nibamwirukane ndumva ntaho atandukaniye nuwahohoteraga uwo mwana

    3. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Maman shenge yatebyaga na Minister! Erega kumenya kuvuga ni ukumenya ibyo uvuga, kumenya uwo ubibwira n’aho ubivugira. Erega izi mbuga tujye tuzirinda mu gihe twafashe “akantu”. Niyingane, turizera ko amasomo ayumvise cyo kimwe n’izindi nshyomotsi

    4. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Maman shenge yatebyaga na Minister! Erega kumenya kuvuga ni ukumenya ibyo uvuga, kumenya uwo ubibwira n’aho ubivugira. Erega izi mbuga tujye tuzirinda mu gihe twafashe “akantu”. Niyingane, turizera ko amasomo ayumvise cyo kimwe n’izindi nshyomotsi

  6. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    UBWOYATEBYAGA.NABONTAGOBARIGUHITA.BAFATA ICYOCYEMEZO!

  7. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Jye ndumva yatebyaga nuko yisumbukuruje arko bamuhannye birenze ikosa yakoze

  8. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Jye ndumva yatebyaga nuko yisumbukuruje arko bamuhannye birenze ikosa yakoze

  9. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ariko sinibaza ukuntu umuntu uri mature amera nkudatekereza kweri,ubu tuvuge ko nubwo yatebya akwiye gutebya kuri Minister kweri????????? Ubushize Radio TV 10 yaramwirukanye kubera kutitwara neza none dorera RBA nayo yunzemo ibi bigaragaza ko ntaburere yahawe akiri muto kd nubwo yize akeneye kwiga ikinyabupfuya kuko nubwo wakwiga amashuri angana gute utarize ikinyabupfura byose byaba ari ? Ubwo rero icyaba kiza bamujyana mubigo ngororamuco kuko yazaguma mururwo pe.

    1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Abo ni ba bandi nyine bitwa ko bize bakaminuza ariko ugasanga batahanye gusoma no kwandika (alphabétisation); éducation nulle, instruction douteuse.

    2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Abo ni ba bandi nyine bitwa ko bize bakaminuza ariko ugasanga batahanye gusoma no kwandika (alphabétisation); éducation nulle, instruction douteuse.

    3. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Nibamujyane i Wawa ajye kwiga kuvuga amenye uwo abwira n’aho avugira.
      Niba no kuri 10 baramwirukanye se ubwo murumva ashobotse koko?
      Gutebya bibaho ariko k’umuntu muri mu rwego rumwe kandi atari hano ku karubanda.

    4. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Nibamujyane i Wawa ajye kwiga kuvuga amenye uwo abwira n’aho avugira.
      Niba no kuri 10 baramwirukanye se ubwo murumva ashobotse koko?
      Gutebya bibaho ariko k’umuntu muri mu rwego rumwe kandi atari hano ku karubanda.

    5. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      nawe byakubaho wimucira urubanza Wenda yaratebyaga bimwe byabanyarwanda

    6. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      nawe byakubaho wimucira urubanza Wenda yaratebyaga bimwe byabanyarwanda

  10. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ariko sinibaza ukuntu umuntu uri mature amera nkudatekereza kweri,ubu tuvuge ko nubwo yatebya akwiye gutebya kuri Minister kweri????????? Ubushize Radio TV 10 yaramwirukanye kubera kutitwara neza none dorera RBA nayo yunzemo ibi bigaragaza ko ntaburere yahawe akiri muto kd nubwo yize akeneye kwiga ikinyabupfuya kuko nubwo wakwiga amashuri angana gute utarize ikinyabupfura byose byaba ari ? Ubwo rero icyaba kiza bamujyana mubigo ngororamuco kuko yazaguma mururwo pe.

  11. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    UYUMUSORE AZIZE UBUSAPE! NONESE GUTEBYA NTIBIBAHO

    1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Gutebya bibaho ariko mu gihe runaka ku muntu runaka nahantu runaka kandi ngirango mo mu mashuri yitangazamakuru baba babyize mu nyo nakwita ethics and professionalism iyo udashoboye kubimenya uba uri mu mwuga utari uwawe

    2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Gutebya bibaho ariko mu gihe runaka ku muntu runaka nahantu runaka kandi ngirango mo mu mashuri yitangazamakuru baba babyize mu nyo nakwita ethics and professionalism iyo udashoboye kubimenya uba uri mu mwuga utari uwawe

  12. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    UYUMUSORE AZIZE UBUSAPE! NONESE GUTEBYA NTIBIBAHO

  13. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Mugira abo mutebyaho Shaa

    Ntabwo minister ari umuntu wo gutebyaho uko wiboneye

    1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Minister yabaye minister erega 
, hari aho se yigiye kuba minister raku buryo atari umuntu nka Bamporiki 
?! Bajye biyoroshya twese turi abantu gutebya bibaho ikibi ni ugusesereza , nuko mbyumva dha ntihagire minister ubisoma bigenewe abantu basanzwe

    2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Minister yabaye minister erega 
, hari aho se yigiye kuba minister raku buryo atari umuntu nka Bamporiki 
?! Bajye biyoroshya twese turi abantu gutebya bibaho ikibi ni ugusesereza , nuko mbyumva dha ntihagire minister ubisoma bigenewe abantu basanzwe

  14. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Mugira abo mutebyaho Shaa

    Ntabwo minister ari umuntu wo gutebyaho uko wiboneye

  15. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Simbona ikose rikakaye ryatumye afatirwa umwanzuro wo kwirukanwa birundu…bishobora no kuba yatebyaga.. kandi ni ibintu bisanzwe cyane.. Nsubije Ngabonziza rero.. muri Africa nitwe dufata bariya bari muri iriya myanya twita iy’ibikomerezwa.bagafatwa nk’ibivejuru ariko… ahandi Ministre ni umuntu usanzwe cyaneee.. nta biba birenze..ibi ari nko muri occident cg za America bifatwa nka joke..twe rero… Ahaa

    1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      ARIKO IBYO GUTEBYA MUBIJYANE HIRYA . UMUNYAMAKURU AGATEBYA NA MINISTRE NTA SONI ! URWEGO ABANYARWANDA TURIHO SI URWO . MBESE RORENZO ARABIVUGA HO IKI ? SE BURIYA RIB YO , NTIYANGOMBE KUGIRA IBYO IMUBAZA ( GUSABA INDNKE ) .

    2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      ARIKO IBYO GUTEBYA MUBIJYANE HIRYA . UMUNYAMAKURU AGATEBYA NA MINISTRE NTA SONI ! URWEGO ABANYARWANDA TURIHO SI URWO . MBESE RORENZO ARABIVUGA HO IKI ? SE BURIYA RIB YO , NTIYANGOMBE KUGIRA IBYO IMUBAZA ( GUSABA INDNKE ) .

    3. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      None ko wumva ko ari muri Occident kandi atariho yari ari nabyo nibyo kwiga kuko nkumunyamakuru yagombye kuba azi gukora context analysis

    4. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      None ko wumva ko ari muri Occident kandi atariho yari ari nabyo nibyo kwiga kuko nkumunyamakuru yagombye kuba azi gukora context analysis

  16. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Simbona ikose rikakaye ryatumye afatirwa umwanzuro wo kwirukanwa birundu…bishobora no kuba yatebyaga.. kandi ni ibintu bisanzwe cyane.. Nsubije Ngabonziza rero.. muri Africa nitwe dufata bariya bari muri iriya myanya twita iy’ibikomerezwa.bagafatwa nk’ibivejuru ariko… ahandi Ministre ni umuntu usanzwe cyaneee.. nta biba birenze..ibi ari nko muri occident cg za America bifatwa nka joke..twe rero… Ahaa

  17. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Muraho! yewe uyu munyamakuru ashobora kuba agira urwenya rwinshi pe!! gusa si byiza gutebya kuri Bose kuko harimo n’abatabikunda kuko abantu ntibakira ibintu kimwe ikindi akamenya Aho abikorera n’uwo abikorera!! Wenda bashobora kuba basangamywe banaganira cyane ariko yabikoze mugihe kitari cyo!!! gusa ikintu cyose ni isomo mu buzima nawe buriya arabyigiraho!! ikindi mugaye ko yatabarije umwana twese twumvaga ubabaje we yarangiza akabizamo urwenya!!!

    1. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Sinzi icyo mwese mukomeje kwita gutebya, itangazamakuru rikozwe neza rigira inyungu nyinshi kuko ryihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, kubw’amahirwe ikibazo kiramenyekanye, uragipositinze murwego rw’ubuvugize Minister akubajije Details ngo ngo habanze icupa?? ni ruswa se ni iki yasabaga Minister kugirango amuhe amakuru arambuye?

    2. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
      Sinzi icyo mwese mukomeje kwita gutebya, itangazamakuru rikozwe neza rigira inyungu nyinshi kuko ryihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, kubw’amahirwe ikibazo kiramenyekanye, uragipositinze murwego rw’ubuvugize Minister akubajije Details ngo ngo habanze icupa?? ni ruswa se ni iki yasabaga Minister kugirango amuhe amakuru arambuye?

  18. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Muraho! yewe uyu munyamakuru ashobora kuba agira urwenya rwinshi pe!! gusa si byiza gutebya kuri Bose kuko harimo n’abatabikunda kuko abantu ntibakira ibintu kimwe ikindi akamenya Aho abikorera n’uwo abikorera!! Wenda bashobora kuba basangamywe banaganira cyane ariko yabikoze mugihe kitari cyo!!! gusa ikintu cyose ni isomo mu buzima nawe buriya arabyigiraho!! ikindi mugaye ko yatabarije umwana twese twumvaga ubabaje we yarangiza akabizamo urwenya!!!

  19. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Mwiriwe neza mwese burya n’iyo utebya ugira aho ugarukira ntibikwiye umuntu nk’uyu ko atebya mu nkuru nk’iyi y’impuruza pe.Ngira ngo RBA imuhaye umwanya wo kwitekerezaho byimbitse.Murakoze

  20. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Mwiriwe neza mwese burya n’iyo utebya ugira aho ugarukira ntibikwiye umuntu nk’uyu ko atebya mu nkuru nk’iyi y’impuruza pe.Ngira ngo RBA imuhaye umwanya wo kwitekerezaho byimbitse.Murakoze

  21. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    ????????????Uyu musore rwose kumwirukana byari bikwiye kuki Ndumva uburerebwe bubarwa mubinyacumi kbx

  22. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    ????????????Uyu musore rwose kumwirukana byari bikwiye kuki Ndumva uburerebwe bubarwa mubinyacumi kbx

  23. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Byiza kabisa. Ivuzivuzi ryateye muri iyi minsi rigomba kugira aho rigarukira

  24. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Byiza kabisa. Ivuzivuzi ryateye muri iyi minsi rigomba kugira aho rigarukira

  25. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Yihangane isomo ara ribonye ntazongera niyicara kabiri azumva icyo gukora arko bimugize igihangange nawe mumakosa

  26. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Yihangane isomo ara ribonye ntazongera niyicara kabiri azumva icyo gukora arko bimugize igihangange nawe mumakosa

  27. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Yewe abanyamakuru benshi b’iki gihe muzakurikirane batangaza n’ibinyoma Kugura ngo babashake rwose, muzakurikirane Muzasanga dufite benshi bacungana n’uwabaha akantu ngo batamusebya

  28. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Yewe abanyamakuru benshi b’iki gihe muzakurikirane batangaza n’ibinyoma Kugura ngo babashake rwose, muzakurikirane Muzasanga dufite benshi bacungana n’uwabaha akantu ngo batamusebya

  29. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Sintekereza ko icyashingiweho yirukanwa atari ugutebya na Minister nubwo nabyo bidakwiriye, ntekereza ko yazize gushaka gucuruza inkuru(indonke), ku kibazo cy’umwana ubabaye. Aho gutanga amakuru ngo umwana atabarwe, umunyamakuru yari ashishikajwe n’icupa.

  30. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Sintekereza ko icyashingiweho yirukanwa atari ugutebya na Minister nubwo nabyo bidakwiriye, ntekereza ko yazize gushaka gucuruza inkuru(indonke), ku kibazo cy’umwana ubabaye. Aho gutanga amakuru ngo umwana atabarwe, umunyamakuru yari ashishikajwe n’icupa.

  31. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    uyu muntamakuru yarenganye nuko abanyarwanda twiremereza cyane dushobora kuba tubiterwa no kwigirira ikizere gike ariko ndumva ntabirenze byarigutuma yirukanwa gusa wenda byoshobokako harindi mwitwarire idahwitse afite ariko kiriya sicyo yazira minister numuntu nkabandi kabisa!

  32. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    uyu muntamakuru yarenganye nuko abanyarwanda twiremereza cyane dushobora kuba tubiterwa no kwigirira ikizere gike ariko ndumva ntabirenze byarigutuma yirukanwa gusa wenda byoshobokako harindi mwitwarire idahwitse afite ariko kiriya sicyo yazira minister numuntu nkabandi kabisa!

  33. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Uyu munyamakuru yagombaga gucyahwa ariko batamwirukanye burundu.
    Kuko nubwo yakoresheje gutebya nuwo batangana ariko ubundi ntabirenze.

  34. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Uyu munyamakuru yagombaga gucyahwa ariko batamwirukanye burundu.
    Kuko nubwo yakoresheje gutebya nuwo batangana ariko ubundi ntabirenze.

  35. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ndumiwe koko, gutabariza umwana uri mu bibazo warangiza ngo “nta cupa ryawe nzi ” ukabibwira minister ! Ni ugushyomoka ukarenza urugero, akwiriye kuganirizwa byihariye

  36. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ndumiwe koko, gutabariza umwana uri mu bibazo warangiza ngo “nta cupa ryawe nzi ” ukabibwira minister ! Ni ugushyomoka ukarenza urugero, akwiriye kuganirizwa byihariye

  37. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Bayita cause imediate. Hari n’ibindi azira mutameya.

  38. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Bayita cause imediate. Hari n’ibindi azira mutameya.

  39. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Wasanga uyumusore yarabyanditse yanyoye inzoga cg arimurikabare niyihangane agacupa barakadusaba cyane tukabibona nkurwenya ariko minister nicyitonderwa

  40. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Wasanga uyumusore yarabyanditse yanyoye inzoga cg arimurikabare niyihangane agacupa barakadusaba cyane tukabibona nkurwenya ariko minister nicyitonderwa

  41. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Erega baba abayobozi basanzwe ari abo mu muryango nyarwanda ni abantu nkatwe kdi ubusanzwe umuyobozi ni umugaragu w’abo ayobora( servant leadership) gusa nyine si buri wese ubishobora. Ubwo rero murabimenye abo kubahwa mububahe da

  42. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Erega baba abayobozi basanzwe ari abo mu muryango nyarwanda ni abantu nkatwe kdi ubusanzwe umuyobozi ni umugaragu w’abo ayobora( servant leadership) gusa nyine si buri wese ubishobora. Ubwo rero murabimenye abo kubahwa mububahe da

  43. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ni byiza guhuza ibi bintu bitatu ku bantu nize Savoir-faire; Savoir-ĂȘtre et Savoir-vivre iyo bituzuzanije usanga bigoranye kuba umunyamwuga mu byo wize

  44. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ni byiza guhuza ibi bintu bitatu ku bantu nize Savoir-faire; Savoir-ĂȘtre et Savoir-vivre iyo bituzuzanije usanga bigoranye kuba umunyamwuga mu byo wize

  45. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Hagataho njyewe ndumvamo ibintu3.
    Icya1 Ruswa yokugirango atange imyirondoro yumuntu ukeneye gufashwa.
    Icya2 Gutebya cg Urwenya.
    Icya3 Icyinyabupfura gike, kuko nogutebya nabyo bisaba kuba ufite Icyinyabupfura.
    Rero ndumva RIB yasesengura mubushishozi bwayo ikamugenera igikwiye, ndetse yasanga ntamutima mubi wa Lolenzo (Arengana) agasubizwa kuri RBA.

  46. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Hagataho njyewe ndumvamo ibintu3.
    Icya1 Ruswa yokugirango atange imyirondoro yumuntu ukeneye gufashwa.
    Icya2 Gutebya cg Urwenya.
    Icya3 Icyinyabupfura gike, kuko nogutebya nabyo bisaba kuba ufite Icyinyabupfura.
    Rero ndumva RIB yasesengura mubushishozi bwayo ikamugenera igikwiye, ndetse yasanga ntamutima mubi wa Lolenzo (Arengana) agasubizwa kuri RBA.

  47. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    NGIZO INTITI (INJIJI) KAMINUZA Z’UBU ZISIGAYE ZISOHORA. UMUNTU BAMUBWIYE BATI TURANGIRE AHO UMWANA WAPOSTINZE UFITE IBIBAZO AHEREREYE NGO ATABARWE…AKAZANA UBUGORYI…

  48. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    NGIZO INTITI (INJIJI) KAMINUZA Z’UBU ZISIGAYE ZISOHORA. UMUNTU BAMUBWIYE BATI TURANGIRE AHO UMWANA WAPOSTINZE UFITE IBIBAZO AHEREREYE NGO ATABARWE…AKAZANA UBUGORYI…

  49. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ikibazo rero cyuyu munyamakuru icupa rihurira he no gutabariza umwana? Yashakaga kumunyweraho se? Bajye biga ikinyabupfura batebye nabo basangira ayo macupa yabo

  50. RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
    Ikibazo rero cyuyu munyamakuru icupa rihurira he no gutabariza umwana? Yashakaga kumunyweraho se? Bajye biga ikinyabupfura batebye nabo basangira ayo macupa yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *