RD Congo: Abarimu bo muri Uvira bigaragambije basaba ko bakongezwa imishahara

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, abarimu bigisha mu mashuri ya leta yo mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bakoze imyigaragambyo yo gusaba leta kubaha umushahara ungana n’amadolari y’Amerika 500 mbere y’uko batangira imirimo yo kwigisha abanyeshuri bamaze amezi agera kuri abiri batiga.

Abarimu babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Uvira, baherekejwe n’abanyeshuri bazindutse muri iyi myigaragambyo basaba leta kubongeza umushahara ikavanaho n’ubusumbane bavuga ko bugaragara mu bihembo bagenerwa.

Kuva Kavimvira werekeza ku biro by’umujyi wa Uvira, umuhanda wari wuzuye abarimu bamwe muri bo bambaye imyambaro y’umukara, abandi bambaye amasashe y’umukara mu mutwe bafite ibyapa,bagendaga baririmba bavuza amafirimbi.

Jean Pierre Irenge, umuyobozi wa Sendika y’abarimu mu karere k’uburezi ka Kivu y’Amajyepfo avuga ko bakoze iyi myigaragambyo mu rwego rwo gusaba leta ko ishyira abarimu mu buzima bwiza, burimo kubaha imishahara myiza.

Ati:“Umushara wa mwarimu ni muke cyane ntushobora kumurangiriza ukwezi, twebwe abarimu turasaba ko baduha amadorali 500 angana n’amafaranga yo muri Kongo miliyoni 1.5 – mbese ku mwalimu uhembwa make. Nibaduha amadolari 500 tuzakora ibishoboka kugira ngo abanyeshuri bongere bige.”

Mwenge Kitungano Apolline, ni umwarimu kazi wigisha ku ishuri ribanza rya Ep Katonyera asanga umushahara ungana n’amafaranga yo muri Kongo 242 000 cyangwa amadolari y’Amerika 80 ku kwezi leta ibaha ari mukeya cyane bitewe n’uburyo ubuzima buhenze muri Kongo.

Ati:“Njyewe, umwarimu wo kuri Katonyera, mpembwa amadolari $ 80, nishyura inzu $50, none se $30 azahahira iki abana? Azabambabika gute? Azabigisha gute? Ni barwara azabavuza gute?”

Kizehe Jonathan, ni umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kagogo. Na we ashimangira ko imibereho yabo atari myiza bitewe n’umushahara muke avuga ko leta ibahemba kuko nta n’ubwishingizi bafite bwo kwivuza.

Gusa kubera iyi myigaragambyo y’abarimu imaze iminsi iba muri iki gihugu hari bamwe mu babyeyi bahisemo kuvana abana babo mu bigo bya leta, bajyanwa mu bigo byigenga.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Uvira Kifara Kyky Kapenda, yasezeranije aba barimu bakoze imyigaragambyo ko ubutumwa bwabo abugeza kwa Minisitiri ushinzwe uburezi ku rwego rw’igihugu.

Usibye gusaba ko abarimu bahembwa amadorali $500, basabye kandi ko abarimu bashya batarahembwa na bo, bahembwa ndetse hakavanwaho uturere tugena imishahara.

Ubusanzwe muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo abarimu barushanwa imishahara bitewe n’akarere cyangwa umujyi barimo. Imibare igaragazwa n’ibarurishamibare rya leta yerekana ko abakorera mu mujyi wa Kinshasa bahembwa arenga gato amafaranga yo muri kongo 400000 ($137) mu gihe abo mu mijyi irimo za Bukavu na za Goma bahembwa 347000 fc ($119) naho abo muri za Teritware za Uvira 247000fc ($85).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *