RD Congo ivuga ko raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 yari gukumira impfu z’abamagana MONUSCO

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko abantu baherutse kugwa mu myigaragambyo bazize kuba LONI yaratinze gushyira hanze raporo yayo, ishinja u Rwanda gufasha M23.

Raporo ya LONI ishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 n’ubwo u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma ibivugwa n’izo mpuguke z’uyu muryango.

Muyaya asanga kuba abantu barenga 28 baraguye mu myigaragambyio ari ikosa rya UN yatinze gutangaza ku mugaragaro ko M23 ari abasirikare b’u Rwanda bari ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati:“Iyi raporo twakayikunze iyi isohoka mbere. Byakabaye byararinze impfu z’abantu bapfuye mu cyumweru gishize mu myigaragambuo yabaye mu gihugu. Abaturage bacu bagiye bibonera n’amaso yabo ingabo z’u Rwanda ziza kwiyunga na M23.”

Patrick Muyaya akomeza avuga ko UN n’akanama kayo gashinzwe umutekano ku Isi bagomba kwirengera ingaruka zavuye mubyo agereranya n’uburangare bagize mu bikorwa by’ubushotoranyi bw’u Rwanda. Ati “ Ubu inzego bireba, cyane cyane akanama gashinzwe umutekano ku Isi kagomba kwakira ingaruka”

Patrick Muyaya avuga ko LONI igomba gutegeka M23 kuva muri Rutshuru, n’ibindi bice yafashe nk’indishyi y’akababaro kuri Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande ariko, iyo raporo Muyaya avuga ko hari ibo yari kuramira, inashinja ingabo za Congo gufatanya na FDLR mu guhangana na M23 n’ubwo iki gihugu kibihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *