Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyahawe umukoro wo kumenya no gufatira umwanzuro inyamaswa ikomeje kwica amatungo y’abaturage baturiye Parike ya Gishwati-Mukura.
Ni ibikubiye mu myanzuro y’inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ubwa Polisi ikorera muri iyi ntara ndetse n’ikigo RDB.
Ni inama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François.
Iyi nama yari igamije gusuzuma icyakorwa kugira ngo harengerwe amatungo y’abaturage akomeje kuribwa n’inyamaswa.
Ni nyuma y’uko hari abaturage bo mu karere ka Nyabihu bakomeje gutabaza bavuga ko hari inyamaswa idasanzwe ikunze kubatera ikabarira amatungo yiganjemo inyana z’imitavu ndetse n’izikuze.
Umwe mu myanzuro y’iriya nama nk’uko Guverineri Habitegeko yabibwiye BWIZA, ni uko “RDB igomba kumenya inyamaswa yica amatungo y’abaturage bakayifatira umwanzuro wo kuyijyanama muri Parke zizitiye cyangwa bakareba ikindi cyakorwa.”
Ibi ngo bigomba gukorwa hifashishijwe za trap camera cyangwa live traps, imitego yifashishwa mu gufata inyamaswa ari nzima.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, kuri Twitter yari yavuze ko bibaye ngombwa iriya nyamaswa yanaraswa aho kugira ngo ikomeje kujujubya abaturage.
Yasubije uwitwa Ngabo Karegeya ati: “Icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe.”
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iriya nama harimo ko RDB n’uturere bagomba gufatanya gukurikirana amadosiye y’ibirarane by’abaturage batarishyurwa amatungo yabo na SGF, bakishyurwa vuba.
Abaturage bo bahawe umukoro wo kurinda amatungo yabo.
Mu mikoro bahawe harimo ko “Inyana z’imitavu zibasirwa n’inyamaswa zigomba kubakirwa ibiraro. Abashumba bagomba gukora uburinzi ku matungo yabo, ntibayate ku gasozi ngo bigendere ari na byo bituma n’abajura baza kuyiba.”
Ikindi aborozi basabwe ni uko ugize ibyago inka ye ikaribwa n’inyamaswa agomba guhita atanga report kugirango afashwe kwishyurwa, ariko nanone abaturage bakibutswa gushyira amatungo yabo mu bwishingizi kugira ngo bunganirwe.


