Mu Ntara ya Haut-Uele, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 13 bararohamye mu gihe bagerageza kwambuka uruzi rwa Kibali mu bwato butabifitiye ubushobozi.
Ubwato bwari buvuye muri Teritwari ya Watsa, Umurwa Mukuru wa Haut-Uele bwerekeza mu mujyi wa Durba ucukurwamo amabuye y’agaciro.
Umubare nyawo w’abantu bari mu bwato nturamenyekana kuko ntaho bari banditse, nk’uko byemezwa n’inteko y’abadepite bo ku rwego rw’intara batorewe muri Watsa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, batangaje umubare w’agateganyo w’abantu 13 bapfuye ndetse n’abacitse ku icumu benshi, mu gihe bagaragaza ko umubare nyawo utaremezwa kubera ko nta byangombwa byemewe by’inzego za Leta zibifitiye ububasha.
Depite watorewe ku rwego rw’intara muri Watsa, Françoise Azaro Kani, yemeza ko iyi mpanuka yashoboraga guterwa n’imivumba y’umugezi wa Kibali, n’umwuzure kubera imvura ikunze kugaragara muri iki gihembwe.


