Mu mpera z’icyumweru gishize, imirwano idasanzwe hagati y’ingabo za repubulika iharanira demokarasi ya kongo FARDC ndetse n’iza ADF yabereye mu Burasirazuba bw’igihugu yasize abasaga 20 biganjemo abasivili baburiwe irengero mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyi mirwano yabaye ejo ku cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2017, ikaba yarabereye mu gace ka Beni. Ingabo za ADF zishinjwa na leta ya RDC kuba ari zo zaba zashimuse abasivili basaga 20 mu gihe bari muri iyo mirwano mu ntara ya Nord Kivu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku itariki ya 7 uku kwezi, ni bwo iyi mirwano yatangiye aho abasaga 10 bo muri uyu mutwe baje kuri za moto bitwaje intwaro bakinjirira mu gace ka Kamango na Mbau, aho bagendaga bafata abantu bakabatwara ku ngufu kugeza ubu abasaga 20 bakaba nta wuzi niba akiriho cyangwa aba bagiziba nabi barabatwaye.
Nyuma yo kubatwara, habayeho gukozanyaho hagati y’aba barwanyi ndetse n’igisirikare cya Kongo ariko kugaruza abo bantu biranga biba iby’ubusa.
Umuyobozi wa Sosiyete sivile, Teddy Kataliko yabwiye jeunafrique dukesha iyi nkuru ko abantu 22 ari bo baburiwe irengero, bakaba biganjemo abagore mu gihe abandi bagore 7 n’abagabo 3 babashije gutoroka bakagaruka ariko bariya band ibo bakaba bakomeje kubura
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mutwe witwaje intwaro ukomoka mu gihugu cya Uganda ukaba uri mu mashyamba ya Kongo guhera mu myaka ya 1995, ukaba ushinjwa gukora ibikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba muri aka gace ka Beni guhera muri 2014.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


