Abantu bagera kuri 55 baguye mu bitero byabereye mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta y’iki gihugu igashyira mu majwi Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’akanama gashinzwe umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, yerekanye ko abantu 28 biciwe mu gace k’icyaro kitwa Boga mu gihe 22 biciwe muri Tchabi mu Ntara ya Ituri.
Ni imibare yaje kwiyongeraho abandi bantu batanu bituma abaguye muri ibi bitero byabaye ejo ku wa Mbere bagera kuri 55.
Umuyobozi w’umwe mu miryango itegamiye kuri leta muri ako gace yavuze ko ibi bitero byagabwe n’umutwe wa ADF ufite inkomoko muri Uganda ukaba ufitanye imikoranire na ‘Islamic State’, umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’idini ya Islam.
Abayobozi babiri muri ako gace baganiriye na AFP, batangarije ko izi nyeshyamba zagabye ibitero mu nkambi yari isanzwe yarimuriwemo abantu bavanywe mu byabo n’umutekano muke.
Uduce twa Boga na Tchabi duherereye mu bilometero 10 uvuye ku mupaka utandukanya Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, agace kamaze igihe kavugwamo ihungabana ry’umutekano rikorwa n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Kugeza ku wa Gatanu ushize, inzego z’umutekano muri ako gace zatangaje ko kuva mu Ugushyingo 2019 hamaze kubarurwa abaturage bagera ku 1228 bamaze kwicwa mu gace ka Beni konyine. Nyuma y’ibi bitero biheruka, abantu 78 bamaze kwicwa mu minsi itandatu bose bari gushinjwa umutwe wa ADF.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa 06 Gicurasi ni bwo yatangaje ibihe bidasanzwe mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kurangwa muri izo ntara ahanini bitewe n’abarwanyi ba ADF.
Ibi bihe byitezwemo kugaragaramo ingabo z’ibihugu byo mu karere zigomba guha Ingabo za RDC umusada wo guhashya ziriya nyeshyamba.


