Abantu 6 bapfiriye mu mirwano yabaye hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba ahitwa Liboyo, ku muhanda wa Butembo-Manguredjipa, muri Teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane, itariki ya 01 Ukwakira 2020. Ni abarwanyi 5 ba Mai-Mai n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (ANR).
Aya makuru yatanzwe na sosiyete sivile yo mu karere, ivuga ko yayakuye mu nzego z’umutekano. Yasobanuye ko itsinda ry’inyeshyamba za Mai-Mai mu mutwe wa “Mille tours par seconde” ryateye mu gace kabarizwamo inyeshyamba za Mai-Mai ziyobowe n’uwitwa Dragon mu gitondo cya kare.
Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu witwa Gerlance Kayitsupa yagize ati: “Itsinda rya ‘Congo Ebebi’ ryagabweho igitero na ‘Mille tours par seconde’. Bahageze nka saa cyenda za mugitondo. imibare igaragaza abantu 6 bapfuye, barimo Aba-Mai-Mai batanu bayoborwa na Dragon hamwe n’umukozi wa ANR ukorera Liboyo. Usibye abantu bapfuye, hakomeretse 3, harimo 2 bajyanwe mu bitaro bikuru by’ikitegererezo i Mambowa, ”
Iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ivuga ko kugeza saa yine kuri uyu wa Kane, ibikorwa by’ubukungu byari byahungabanye muri Liboyo, aho bivugwa ko urusaku rw’amasasu rwari rukirimo kumvikana muri kariya gace.


